Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), James Swan, yageze mu Mujyi wa Beni muri Kivu y’Amajyaruguru, aho agiye kuganira n’abayobozi ku bibazo by’umutekano n’ubutabazi bikomeje kugariza ako karere.
James Swan, uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri RDC, yageze i Beni ku wa Kane tariki ya 5 Ugushyingo 2026, nyuma yo kuva mu Mujyi wa Goma.
Urwo ruzinduko rubaye mu gihe ibibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, byiyongera ku bibazo by’ubuzima abaturage bahanganye na byo.
Mu ruzinduko rwe, James Swan afite gahunda yo guhura n’abayobozi b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, barimo Guverineri wayo, kugira ngo baganire ku bibazo by’ingenzi birebana n’umutekano n’ubutabazi.
Ikindi gikorwa kiri kuri gahunda ye ni ugusura ikigo kivurirwamo abarwayi ba Ebola kiri i Beni, agamije kureba uko ibikorwa byo guhangana n’icyo cyorezo bihagaze n’ingamba ziri gufatwa mu kukirwanya.
Loni ivuga ko uru ruzinduko rugamije gukomeza gushyigikira ubuyobozi n’abaturage bahanganye n’ingaruka z’imirwano n’ibindi bibazo by’ubuzima bikomeje kugaragara muri aka karere.
Beni ni umwe mu mijyi yo mu burasirazuba bwa RDC ikomeje guhura n’ibibazo bitandukanye by’umutekano n’ubuzima, bisaba ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi n’imiryango mpuzamahanga.
