Sunday, 22 Nov 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
FRN Yigaruriye Utundi Turere 4 Muri Kalehe
Uganda: Ubutumwa Bwa Muhoozi Kuri Alupo Bwakurikiwe no Kuburirwa Irengero kwa Konti Ye ya X
RDC: Abasirikare 66 Bakatiwe Urwo Gupfa Bazira Ubugwari mu Ntambara
RDC: Ikibuga cy’Indege cya Bunia Cyakomeje Gufungwa Kugeza Muri Gashyantare 2027
OMS Yihanangirije ku Bitero Byagabwe ku Bigo Bivura Ebola Muri Kivu ya Ruguru
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Perezida wa Paraguay Yeguye Nyuma y’Ifungwa rya Banki Yateje Imvururu
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUBUKUNGUUBUTABERA

Perezida wa Paraguay Yeguye Nyuma y’Ifungwa rya Banki Yateje Imvururu

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: November 6, 2026 11:02 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Perezida wa Paraguay, Santiago Peña, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye ku wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026, nyuma y’igitutu cya politiki cyaturutse ku ihagarikwa ry’imikorere ya Ueno Bank, banki yari imaze kugira abakiliya benshi muri iki gihugu.

Peña yatangaje ubwegure bwe mu butumwa bwa videwo yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, avuga ko yafashe icyo cyemezo agamije kurinda ituze ry’igihugu, amahoro mu baturage no kubungabunga inzego za demokarasi.

Yagize ati: “Nahisemo gushyikiriza inzego bireba ubwegure bwanjye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, mbitewe no gutekereza ku mutekano w’igihugu cyacu, amahoro mu baturage no ku gukomeza kubungabunga inzego zacu za demokarasi.”
Icyakora, ubwegure bwe ntibwahise bwemerwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Umutwe w’Abadepite wari wamaze gutora icyemezo cyo kumukuraho ku majwi 78 kuri 78, nyuma y’uko abanyapolitiki bo mu ishyaka rye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashyigikiye icyo cyifuzo.

Inteko Ishinga Amategeko yombi yanze kwakira ubwegure bwe, ahubwo Sena ikomeza inzira yo kumuburanisha kugira ngo hafatwe icyemezo ku bimuregwa.

Ikibazo cyatumye Peña ahura n’igitutu gikomeye ni ihagarikwa rya Ueno Bank, yari imaze kugira abakiliya bagera kuri miliyoni 2,9, bangana na 60% by’abaturage batuye ba Paraguay.

Banki Nkuru ya Paraguay yayifatiye ingamba nyuma yo gusanga igishoro cyayo kiri munsi ya kimwe cya kabiri cy’igipimo fatizo giteganywa n’amategeko. Ibyo byatumye konti z’abakiliya zifungwa by’agateganyo, amafaranga yabo ntibabashe kuyageraho, ndetse n’abari bahabwa pansiyo n’imishahara binyuze muri iyo banki bahura n’ingaruka.

Ueno Bank kandi yari ibitse amafaranga ya Leta agera kuri miliyoni 800 z’amadolari ya Amerika.

Impaka kuri iyo banki zarushijeho gukomera nyuma y’uko hamenyekanye ko Peña yari afite imigabane muri sosiyete ifitanye isano na yo kugeza mu mwaka wa 2025.

Ibyo byatumye abadepite bamushinja kuba ashobora kuba yari mu bafite inyungu zihabanye n’inshingano ze, no kutagenzura neza imikoreshereze y’amafaranga ya Leta.

Perezida yahakanye ko hari amakosa yakoze.
Ibiro by’Ubushinjacyaha byatangaje ko byatangiye iperereza ku kibazo cya Ueno Bank, ririmo no gusuzuma uruhare rw’abayobozi ba Leta mu igenzura ry’iyo banki, uburyo yacungwagamo ndetse n’ishyirwa ry’amafaranga ya Leta muri yo.

Abayobozi umunani bakuru ba Ueno Bank barafashwe, bashinjwa kugira uruhare mu micungire mibi y’umutungo wa banki. Abandi bantu 19 bafitanye isano na banki n’ibigo byakorana na yo na bo bashyizwe mu majwi, bose hamwe baba 27.

Mu byaha bakurikiranyweho harimo gukoresha nabi icyizere bagiriwe mu nshingano, uburiganya bwageragejwe no kutubahiriza amategeko agenga ibitabo by’ibaruramari.

Santiago Peña w’imyaka 47 yatorewe kuyobora Paraguay mu 2023, manda ye ikaba yari iteganyijwe kurangira mu 2028.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abakomoka mu Yahoze ari Léopoldville Biyemeje Gushyigikira Kabila na FRN
Next Article U Rwanda Rushaka ko Amategeko Mpuzamahanga Avugururwa ku Ndishyi za Jenoside
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Uganda:Igisilikare Cya UPDF Cyafunze NTV Uganda, Spark TV na Daily Monitor

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: François Nzekuye Yagaragaje ko Ashyigikiye Joseph Kabila

By
ICYITEGETSE Florentine

Politics: Habyarimana family says it was targeted in cyberattacks

By
Mwizerwa Ally
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?