Imijyi mito ya Kalonge na Bitale, iherereye mu Teritwari ya Kalehe, mu Ntara ya Sud-Kivu, yigaruriwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2026.
Amakuru aturuka mu baturage bo muri aka gace avuga ko abarwanyi ba FRN bageze muri Bitale mu masaha ya mu gitondo, banyuze mu gace ka Masanganjiya.
Umwe mu baturage yabwiye ikinyamakuru ACTUALITE.CD ati: “Abarwanyi ba FRN bageze muri Bitale. Binjiye banyuze ahitwa Masanganjiya, ubu bakaba bari muri Bitale.”
Mu gihe ingabo za Leta ya RDC n’imitwe ya Wazalendo zasubiraga inyuma, ngo zerekeje mu gace ka Myowe. Icyakora, amakuru yatanzwe n’abo baturage avuga ko ingabo za Leta zigikambitse i Bulambika.
Uretse Bitale, n’agace ka Kalonge, gaherereye muri Pariki y’Igihugu ya Kahuzi-Biega, kagiye mu maboko ya FRN.
Undi muturage wo muri Kalonge yatangaje ko abarwanyi ba FRN bagezeyo ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba, bakaba baragaragaye ahitwa Fendula, mu rugo rw’umuyobozi w’itsinda ry’imidugudu.
Amakuru y’abaturage avuga ko abarwanyi bigaruriye Kalonge banyuze mu duce twa Kabare, Mudaka, Biega, Kasurusiru na Fendula.
Ibi bibaye nyuma y’imirwano ikomeye yari yakomeje ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, ku mirongo itandukanye y’urugamba mu Ntara ya Sud-Kivu, irimo Teritwari za Kabare, Kalehe, Fizi, Mwenga na Walungu.