Rodriguez Katsuva, umusesenguzi ukurikiranira hafi ibibera mu karere, yavuze ko Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bigiye kurushaho gukomeza ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Katsuva yavuze ko ubwo bufatanye bushobora no gukubiyemo gukomeza guhugura ingabo za FARDC, ndetse Tanzania ikarushaho gukaza ibikorwa byo gufata abantu batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Yavuze kandi ko amasezerano y’ibihugu byombi yo kutagabana ibitero (Non-Aggression Agreement) yaguwe, akongerwamo ingingo zijyanye n’umutekano rusange.
Katsuva avuga ko muri ubwo bufatanye, Tanzania ishobora kujya ihabwa urutonde rw’Abanyekongo bashakishwa na Leta ya Kinshasa, kugira ngo bafatwe, ndetse hakorwe n’ibishoboka kugira ngo bashyikirizwe ubuyobozi bwa RDC mu gihe gito.
Yongeyeho ko iyi ngingo yashimangiwe mu ruzinduko Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Mwigulu Nchemba, yagiriye i Dodoma.
Icyakora, ibyo Katsuva yatangaje ni ibitekerezo n’amakuru yatanze ku rubuga rwa X, akaba atari ibintu byemejwe mu buryo bwigenga n’ibihugu byombi.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw