Colonel Muhindo Rubenga Yves, umusirikare mukuru mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ari kuvugwaho kuba yarahisemo kwiyunga n’ihuriro rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN), nyuma yo gushinjwa kugira uruhare mu kubangamira ibikorwa by’igisirikare cya Leta mu gace ka Bunyakiri.
Amakuru Rwanda Tribune ikesha isoko yayo iri mu gace ka Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko uyu musirikare yaba yamaze gusanga abarwanyi ba FRN, ihuriro riyobowe n’uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila.
Ibi bije nyuma y’uko ku wa 7 Ugushyingo 2026 hasohotse itangazo ry’abaturage ba Bunyakiri, bashinja Colonel Muhindo Rubenga Yves, uyobora Regiment ya 3404 akaba ashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri ako gace, kugira uruhare mu gutuma ingabo za Leta zitsindwa.
Muri iryo tangazo, abaturage bashinje uyu musirikare gufatanya n’abanzi ba Leta, bakavuga ko yagize uruhare mu kuva kw’ingabo za FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo mu birindiro byabo, kuva mu gace ka Masanganjia, hafi ya Pariki y’Igihugu ya Kahuzi-Biega, berekeza i Bitale.
Bamushinje kandi kubuza abasirikare kubona amasasu bari bakeneye kugira ngo bahangane n’abarwanyi bari babateye, ndetse no kugira uruhare mu gutuma ibirindiro by’ingabo za Leta bisigara nta barinzi.
Abashyize umukono kuri iryo tangazo bavuze ko ibyo bikorwa byafashije abarwanyi ba AFC/M23 na FRN gukomeza kwagura ibice bagenzura muri Bunyakiri, birimo Bitale na Bulambika.
Banasabye ubuyobozi bw’igisirikare cya RDC ku rwego rw’intara n’igihugu kugira icyo bukora, hagasobanurwa uruhare rw’abasirikare bashinjwa kubangamira ibikorwa byo kurinda ako gace.
Amakuru mashya Rwanda Tribune ifite avuga ko nyuma y’ibi birego, Colonel Muhindo yaba yarahisemo kujya ku ruhande rwa FRN, nubwo kugeza ubu nta tangazo ryemewe ry’iri huriro cyangwa iry’ubuyobozi bwa FARDC riratangaza ko uyu musirikare yamaze kwinjira muri FRN.
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’akarere ka gisirikare ka 34 muri RDC bwari bwatangaje ko Bunyakiri ikiri mu maboko ya FARDC, buhakana amakuru yavugaga ko yigaruriwe na FRN.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba Colonel Muhindo yaba yarinjiye muri FRN ku mugaragaro, cyangwa niba ubuyobozi bwa FARDC bwaba bwaragize icyo bumukoraho nyuma y’ibirego byamushinjwe.
Nta bisobanuro bye bwite ku birego byamuvuzweho cyangwa ku makuru yo kuba yaba yaragiye muri FRN biramenyekana.
Rwandatribune.rw