Polisi y’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yataye muri yombi abantu 87 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi mu duce dutandukanye twa komini ya Mont-Ngafula, mu mujyi wa Kinshasa.
Iri fatwa ryabaye mu gikorwa cyari kigamije gukaza umutekano no kurwanya ibyaha bikorerwa muri ako gace.
Icyo gikorwa cyakozwe mu ijoro rya taliki 23 rishyira taliki 24 Ukwakira, kibera mu duce turimo Malueka, Don Bosco, Mazal na Mideda. Polisi yavuze ko cyari kigamije gukumira ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano w’abaturage n’ibyabo.
Mu bikoresho byafatiwe muri icyo gikorwa harimo imipanga 27 n’umufuka urimo urumogi. Polisi kandi yagaruje amapikipiki atatu yari yaribwe, ndetse ifata n’ibindi bintu bikekwa ko bifitanye isano n’ibikorwa by’ubujura.
Hafashwe kandi amacupa y’ibinyobwa bisindisha, harimo n’ibikekwa ko byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Komiseri wa Polisi mu mujyi wa Kinshasa, Israel Kantu Bakulu, yashimye abapolisi bagize uruhare muri icyo gikorwa, abasaba gukomeza kurinda abaturage no gukumira ibyaha.
Yagaragaje ko ibikorwa byo kugenzura umutekano bigomba gukomeza kugira ngo abaturage babashe gukora ibikorwa byabo bya buri munsi batekanye.
Mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo guhangana n’umutekano muke, hashyizweho ibirindiro bishya bitatu bya polisi mu duce twa Mazal, Mideda no ku isoko rizwi nka Wenze ya Songi-Songi.
Ibyo birindiro bigamije kwegera abaturage no koroshya uburyo polisi yakira amakuru ajyanye n’ibyaha cyangwa ibindi bikorwa bikekwa ko bishobora guhungabanya umutekano.
Polisi yasabye abaturage gukomeza kuyimenyesha amakuru ashobora kwifashishwa mu gukumira ibyaha, inashimangira ko ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano ari ingenzi mu guhangana n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Gusa, kuba abantu 87 barafashwe ntibivuze ko bose bahamwe n’ibyaha bakekwaho.
Imigendekere y’iperereza n’ibyemezo by’inzego z’ubutabera ni byo bizagaragaza uruhare rwa buri wese mu byabaye.
Igikorwa cyabereye muri Mont-Ngafula kiri mu bikorwa bya polisi byo kugenzura umutekano mu bice bitandukanye bya Kinshasa.
BARAKA ESTHER
Rwandatribune.rw