Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > MU MAHANGA > Kenya:Igiye Kubakira Raila Odinga Urwibutso Rudasanzwe Ruzatwara Miliyoni 30 z’Amashilingi
MU MAHANGAAMAKURU

Kenya:Igiye Kubakira Raila Odinga Urwibutso Rudasanzwe Ruzatwara Miliyoni 30 z’Amashilingi

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: June 17, 2026 4:08 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Guverinoma ya Kenya yatangiye gahunda yo guha icyubahiro cyihariye nyakwigendera Raila Odinga, umwe mu banyapolitike bagize uruhare rukomeye mu mateka y’iki gihugu, binyuze mu kubaka inzu yihariye izashyirwamo umurambo we ndetse n’ibindi bimenyetso by’amateka ye.

Ikigo cya Kenya gishinzwe inzu ndangamurage cyatangaje ko cyatangiye kwakira amasoko y’abashaka gukora uwo mushinga, uzatwara asaga miliyoni 30 z’Amashilingi ya Kenya, angana n’arenga miliyoni 344 z’amafaranga y’u Rwanda.

Raila Odinga, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya hagati ya 2008 na 2013, yitabye Imana mu Kwakira 2025 nyuma y’uburwayi. Yashyinguwe iwabo mu gace ka Bondo, mu Ntara ya Siaya.

Nyuma y’urupfu rwe, ubuyobozi bwa Kenya bwafashe icyemezo cyo kubaka urwibutso rukomeye ruzabika umurambo we ndetse rugafasha abazaza kumenya amateka n’umusanzu yatanze muri politiki y’igihugu.

Uyu mushinga uteganyijwe gutangira kubakwa mu mpera za Kamena 2026, ukazaba ugizwe n’ahashyirwa isanduku irimo umurambo wa Odinga, isomero, icyumba cy’ubushakashatsi ndetse n’ahantu hagenewe ibikorwa by’umuco n’amateka.

Raila Odinga yibukwa nk’umwe mu banyapolitike bagize ijambo rikomeye muri Kenya, cyane cyane mu ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Nubwo yagerageje inshuro nyinshi kugera ku mwanya wa Perezida wa Kenya, ntiyigeze awutsindira, ariko yakomeje kugira uruhare rukomeye mu miyoborere n’ubuzima bwa politiki bw’icyo gihugu.

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Uburundi: Inteko Ishinga Amategeko Isaba Kwemeza Jenoside y’Abahutu bo mu 1972
Next Article Brigadier General Patrick Karuretwa Yagizwe Umuvugizi Mushya w’Ingabo z’u Rwanda
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUBUTABERA

RDC: Amerika Yakuye General François Olenga ku Rutonde rw’Ibyo Yafatiye Ibihano

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

Amerika Yatangaje ko Abasirikare Bayo 18 Bamaze Kugwa mu Ntambara na Iran, Abarenga 624 Barakomereka

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAAMAKURU

Tanzania: Umurundi Akurikiranyweho Guhimba Indangamuntu ya NIDA n’Ikarita y’Itora

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUPOLITIKE

Urubyiruko rwa Green Party Rwiyemeje Gufatanya n’Abandi mu Kurandura Ibiyobyabwenge

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?