Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, ategerejwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi no kuganira ku bibazo by’umutekano bikomeje kuvugisha benshi mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Biteganyijwe ko Perezida Félix Tshisekedi aza kwakira mugenzi we ku kibuga cy’indege cya N’Djili International Airport mbere y’ibiganiro byihariye hagati y’abakuru b’ibihugu byombi.
Mu ngingo zizibandwaho harimo umutekano muke ukomeje kurangwa mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, ndetse n’ubufatanye mu kurwanya ibyorezo birimo Ebola.
U Burundi na RDC bisanzwe bifatanya mu bikorwa bya gisirikare byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo, hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye yasinywe mu 2022 akaza kongera kuvugururwa mu 2023.
Ni mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego mu gace ka Minembwe, aho ingabo za Leta ya Congo n’izo Burundi zivuga ko ziri mu bikorwa byo kugarura umutekano, mu gihe umutwe wa MRDP-Twirwaneho wo uvuga ko ugifite ibirindiro bikomeye muri ako karere.
Ibi biganiro hagati ya Ndayishimiye na Tshisekedi birakurikirwa cyane kuko bishobora kugira uruhare mu cyerekezo cy’umutekano n’imikoranire y’ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari.
rwandatribune.rw