Tuesday, 22 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: La VSV Yasabye Iperereza Ryigenga ku Ihohoterwa Ryabaye mu Myigaragambyo ya C64
Uganda: Uwahoze Ayobora CMI, Maj Gen James Mugabe Birungi, Yongeye Gufungwa by’Agateganyo
Col. Ndabagaza Bivugwa ko Yiciwe mu Mirwano i Minembwe
Kivu y’Amajyepfo: Jenerali Ngomanzito Avuga ko Asigaje Hafi km 7 Ngo Agere i Minembwe
RDC: Ibyatangajwe na Depite Mishiki kuri Ngungu Byateje Impaka
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > Uncategorized > Burundi: Amakuru y’ubutasi yemeza uburyo ibikoresho by’iyari Radio Rwanda byifashishijwe mu gushinga RADIO REMA FM y’ishyaka CNDD/FDD
Uncategorized

Burundi: Amakuru y’ubutasi yemeza uburyo ibikoresho by’iyari Radio Rwanda byifashishijwe mu gushinga RADIO REMA FM y’ishyaka CNDD/FDD

Mwizerwa Ally
Last updated: July 10, 2026 12:38 pm
Mwizerwa Ally
Share
SHARE

ibikoresho bigera kuri 90% bigize Radio Rema FM n’ibyavanywe muri RADIO Rwanda ubwo yangishwaga na EX FAR mu Burundi  

Mu mateka y’akarere k’Ibiyaga bigari, amaradiyo yagize uruhare rukomeye mu bihe by’intambara n’ibibazo bya politiki. Ntiyakoreshwaga gusa mu gutangaza amakuru, ahubwo yanifashishwaga mu guhuza abarwanyi, gutanga amabwiriza no gukangurira abantu ibikorwa bitandukanye.

Uyu munsi turavuga ku mateka  ya Radio REMA FM mu Burundi, yabyawe n’iyahoze ari Radio Rwanda yahunganywe n’iabiyise Guverinoma y’Abatabazi ,mu buhamya buherutse  gutangwa na Col(rtd)Nshimiyimana Augustin uzwi ku mazina ya Bora Manasseh wahoze ari umwe mu bayobozi ba FDLR ,mu ishami ry’ubutasi ,ubwo yari muri Unity Club intwararumuri yakomoje kw’ijyanywa rya Radio Rwanda mu Burundi ,ubwo abarwanyi ba ALIR yaje guhinduka FDLR bari basumbirijwe muri Congo Kinshasa.

Mu kiganiro twagiranye n’umusilikare ufite ipeti rya Majoro wahoze muri FDLR ndetse akaba yarabaye n’intumwa ya Gen.Maj Ntawunguka pacifique Omega mu Burundi nawe yahamije ayo makuru,uyu mutangabuhamya twahaye amazina ya Mutunzi  k’ubwumutekano we aragira ati:

Twibonye n’amaso  ibikoresho by’itumanaho byigeze gukoreshwa na Radio Rwanda uko  byaje gukoreshwa mu gushinga Radio REMA FM, radiyo yaje kumenyekana nk’iyegamiye ku ishyaka CNDD-FDD.

CNDD, ubufatanye n’abahoze ari abasirikare ba FAR n’amahugurwa ya gisirikare

Uyu Maj Mutunzi  wahoze muri FDLR avuga ko Nyuma y’uko CNDD ishinzwe iyobowe na Léonard Nyangoma hagati mu myaka ya za 1990, bivugwa ko uwo mutwe watangiye gushyiraho inzego zitandukanye zagombaga kuwufasha mu rugamba rwawo, harimo urwego rw’itumanaho.

Amakuru yakusanyijwe agaragaza ko CNDD yaba yarahawe ubufasha bwa tekiniki n’abantu bahoze mu ngabo z’u Rwanda zari zizwi nka ex-FAR, bari bafite ubumenyi mu bya gisirikare no mu itumanaho.

Mu bavugwa harimo bamwe mu basirikare bavuga ko bagize uruhare mu guhugura abakandida b’abofisiye mu kigo cya ISCO (Institut Supérieur des Cadres Officers), cyari giherereye mu ishyamba rya Musigati, ahitwa Teza II mu Burundi, aho CNDD-FDD yari ifite icyicaro gikuru.

Imashini yoherezaga  ibiganiro ifite amateka avugwaho byinshi

Kimwe mu bikoresho bivugwa cyane muri aya mateka ni imashini yohereza ibiganiro (émetteur) bivugwa ko yigeze kuba iya Radio Rwanda.

Nk’uko umutangabuhamya abivuga ,amakuru abivuga; iyo mashini  yashyikirijwe CNDD na  Injeniyeri Alphonse Kayinamura, afatanyije n’abandi bantu bari bafite ubumenyi mu itumanaho rya gisirikare bo muri EX FAR .

Hari kandi  amakuru avuga ko hagejejwe n’ibindi bikoresho by’itumanaho bya gisirikare, birimo amaradiyo yo mu bwoko bwa PP11 na PP13, yakoreshwaga mu guhuza umutwe wa  CNDD-FDD na ALIR yaje guhinduka FDLR .

Dore uko ibikoresho byimurwaga bitewe n’intambara

Kubera uko intambara zagendaga zihindura isura mu karere k’Ibiyaga Bigari, bivugwa ko ibyo bikoresho byagiye byimurirwa ahantu hatandukanye kugira ngo bitafatwa n’abanzi.

Amakuru avuga ko iyo mashini yabanje kwimurwa iva i Bukavu ijyanwa i Mulongwe muri Uvira ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo hari  mu 1996. Nyuma yaho yajyanywe ahitwa   M’Boko (mu karere ka Fizi) no i Kasulu muri Tanzaniya, mbere yo kugera i Lubumbashi mu 1998.

Izi ngendo zigaragaza uko icyo gihe imitwe yitwaje intwaro yakoreraga ibikorwa mu bihugu bitandukanye byo mu karere.

Kuva ku gikoresho cya gisirikare kugeza kuri Radio REMA FM

Mu mwaka wa 2004, igihe CNDD-FDD yatangiraga kuva mu ntambara no kwinjira muri politiki ndetse no kwifatanya n’inzego za Leta, bivugwa ko ibyo bikoresho byagaruwe mu Burundi.

Nk’uko Major Mutunzi abivuga , byaje gukoreshwa mu ishingwa rya Radio REMA FM i Bujumbura, radiyo yaje kumenyekana nk’ifitanye isano n’ishyaka CNDD-FDD.

Uyu Injenyeri Alphonse Kayinamura, uvugwa nk’umuyobozi w’abatekinisiye bakoraga ibikorwa byo gusana no kwita kuri ibyo bikoresho muri icyo gihe, yitabye Imana muri Gashyantare w’uyu mwaka wa 2026.

Hari ibikwiye gukomeza gukorwaho ubushakashatsi

Abasesnguzi mu bya polotiki bavuga ko aya mateka agaragaza uruhare rukomeye ibikoresho by’itumanaho byagize mu ntambara zabaye mu karere k’Ibiyaga Bigari.ndetse ko hagumye ubufatanye bukomeye hagati ya CNDD FDD n’abasilikare ba EX FAR baje kuba ALIR nyuma bahinduka FDLR kugeza ubwo FDLR icitsemo ibice havukamo umutwe wa CNRD/FLN uyobowe na Gen.major Antoine Jeva ubu ufite abarwanyi mu ishyamba rya Kibira ndetse aaba atuye ahitwa ku Kigobe Karitsiye ibarizamo Abayobozi bakuru bo muri CNDD/FDD ndetse n’Imbonerakure .

Tugarutse kuri Radio REMA FM ifatwa nk’urutirigongo ruhetse ibindi binyamakuru mu Burundi kuko ariwo muzindaro w’ishyaka riri k’ubutegstesi CNDD/FDD ikaba ari Radio yahawe inshingano yo kuryanisha amoko mu Burundi.

Mwizerwa Ally

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article GoGirl: Agakoresho Kadutse Gafasha Abagore Kunyara Bahagaze
Next Article Kinshasa: Fayulu Supporters Say Three Injured in Machete Attack on Convoy
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Israel Refuses to Leave Lebanon: Are Trump’s Iran Peace Efforts Falling Apart Before They Begin?

By
Mwizerwa Ally

DRC Files Case Against Rwanda at International Court of Justice

By
Mwizerwa Ally

Uganda:hadutse impaka ku mibare ya ADN ivuga ko 95% by’ibipimo byagaragaje abana batari ab’abagabo babipimishije

By
Mwizerwa Ally

Gisenyi: Abatuye umupaka bishimiye kongera kwambuka nyuma y’ifungurwa ry’umupaka

By
Mwizerwa Ally
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?