
ibikoresho bigera kuri 90% bigize Radio Rema FM n’ibyavanywe muri RADIO Rwanda ubwo yangishwaga na EX FAR mu Burundi
Mu mateka y’akarere k’Ibiyaga bigari, amaradiyo yagize uruhare rukomeye mu bihe by’intambara n’ibibazo bya politiki. Ntiyakoreshwaga gusa mu gutangaza amakuru, ahubwo yanifashishwaga mu guhuza abarwanyi, gutanga amabwiriza no gukangurira abantu ibikorwa bitandukanye.
Uyu munsi turavuga ku mateka ya Radio REMA FM mu Burundi, yabyawe n’iyahoze ari Radio Rwanda yahunganywe n’iabiyise Guverinoma y’Abatabazi ,mu buhamya buherutse gutangwa na Col(rtd)Nshimiyimana Augustin uzwi ku mazina ya Bora Manasseh wahoze ari umwe mu bayobozi ba FDLR ,mu ishami ry’ubutasi ,ubwo yari muri Unity Club intwararumuri yakomoje kw’ijyanywa rya Radio Rwanda mu Burundi ,ubwo abarwanyi ba ALIR yaje guhinduka FDLR bari basumbirijwe muri Congo Kinshasa.
Mu kiganiro twagiranye n’umusilikare ufite ipeti rya Majoro wahoze muri FDLR ndetse akaba yarabaye n’intumwa ya Gen.Maj Ntawunguka pacifique Omega mu Burundi nawe yahamije ayo makuru,uyu mutangabuhamya twahaye amazina ya Mutunzi k’ubwumutekano we aragira ati:
Twibonye n’amaso ibikoresho by’itumanaho byigeze gukoreshwa na Radio Rwanda uko byaje gukoreshwa mu gushinga Radio REMA FM, radiyo yaje kumenyekana nk’iyegamiye ku ishyaka CNDD-FDD.
CNDD, ubufatanye n’abahoze ari abasirikare ba FAR n’amahugurwa ya gisirikare
Uyu Maj Mutunzi wahoze muri FDLR avuga ko Nyuma y’uko CNDD ishinzwe iyobowe na Léonard Nyangoma hagati mu myaka ya za 1990, bivugwa ko uwo mutwe watangiye gushyiraho inzego zitandukanye zagombaga kuwufasha mu rugamba rwawo, harimo urwego rw’itumanaho.
Amakuru yakusanyijwe agaragaza ko CNDD yaba yarahawe ubufasha bwa tekiniki n’abantu bahoze mu ngabo z’u Rwanda zari zizwi nka ex-FAR, bari bafite ubumenyi mu bya gisirikare no mu itumanaho.
Mu bavugwa harimo bamwe mu basirikare bavuga ko bagize uruhare mu guhugura abakandida b’abofisiye mu kigo cya ISCO (Institut Supérieur des Cadres Officers), cyari giherereye mu ishyamba rya Musigati, ahitwa Teza II mu Burundi, aho CNDD-FDD yari ifite icyicaro gikuru.
Imashini yoherezaga ibiganiro ifite amateka avugwaho byinshi
Kimwe mu bikoresho bivugwa cyane muri aya mateka ni imashini yohereza ibiganiro (émetteur) bivugwa ko yigeze kuba iya Radio Rwanda.
Nk’uko umutangabuhamya abivuga ,amakuru abivuga; iyo mashini yashyikirijwe CNDD na Injeniyeri Alphonse Kayinamura, afatanyije n’abandi bantu bari bafite ubumenyi mu itumanaho rya gisirikare bo muri EX FAR .
Hari kandi amakuru avuga ko hagejejwe n’ibindi bikoresho by’itumanaho bya gisirikare, birimo amaradiyo yo mu bwoko bwa PP11 na PP13, yakoreshwaga mu guhuza umutwe wa CNDD-FDD na ALIR yaje guhinduka FDLR .
Dore uko ibikoresho byimurwaga bitewe n’intambara
Kubera uko intambara zagendaga zihindura isura mu karere k’Ibiyaga Bigari, bivugwa ko ibyo bikoresho byagiye byimurirwa ahantu hatandukanye kugira ngo bitafatwa n’abanzi.
Amakuru avuga ko iyo mashini yabanje kwimurwa iva i Bukavu ijyanwa i Mulongwe muri Uvira ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo hari mu 1996. Nyuma yaho yajyanywe ahitwa M’Boko (mu karere ka Fizi) no i Kasulu muri Tanzaniya, mbere yo kugera i Lubumbashi mu 1998.
Izi ngendo zigaragaza uko icyo gihe imitwe yitwaje intwaro yakoreraga ibikorwa mu bihugu bitandukanye byo mu karere.
Kuva ku gikoresho cya gisirikare kugeza kuri Radio REMA FM
Mu mwaka wa 2004, igihe CNDD-FDD yatangiraga kuva mu ntambara no kwinjira muri politiki ndetse no kwifatanya n’inzego za Leta, bivugwa ko ibyo bikoresho byagaruwe mu Burundi.
Nk’uko Major Mutunzi abivuga , byaje gukoreshwa mu ishingwa rya Radio REMA FM i Bujumbura, radiyo yaje kumenyekana nk’ifitanye isano n’ishyaka CNDD-FDD.
Uyu Injenyeri Alphonse Kayinamura, uvugwa nk’umuyobozi w’abatekinisiye bakoraga ibikorwa byo gusana no kwita kuri ibyo bikoresho muri icyo gihe, yitabye Imana muri Gashyantare w’uyu mwaka wa 2026.
Hari ibikwiye gukomeza gukorwaho ubushakashatsi
Abasesnguzi mu bya polotiki bavuga ko aya mateka agaragaza uruhare rukomeye ibikoresho by’itumanaho byagize mu ntambara zabaye mu karere k’Ibiyaga Bigari.ndetse ko hagumye ubufatanye bukomeye hagati ya CNDD FDD n’abasilikare ba EX FAR baje kuba ALIR nyuma bahinduka FDLR kugeza ubwo FDLR icitsemo ibice havukamo umutwe wa CNRD/FLN uyobowe na Gen.major Antoine Jeva ubu ufite abarwanyi mu ishyamba rya Kibira ndetse aaba atuye ahitwa ku Kigobe Karitsiye ibarizamo Abayobozi bakuru bo muri CNDD/FDD ndetse n’Imbonerakure .
Tugarutse kuri Radio REMA FM ifatwa nk’urutirigongo ruhetse ibindi binyamakuru mu Burundi kuko ariwo muzindaro w’ishyaka riri k’ubutegstesi CNDD/FDD ikaba ari Radio yahawe inshingano yo kuryanisha amoko mu Burundi.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw