Mu gihe hari hashize amezi hafi umunani u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bisinyanye amasezerano agamije kugarura amahoro no guteza imbere ubufatanye mu bukungu, amakuru mashya aravuga ko hari ibikorwa biri gukorwa mu ibanga bishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye avuga ko ubuyobozi bwa RDC n’abayobozi bamwe ba FDLR bagiranye inama nyinshi mu gace ka Pinga, muri Walikale, zigamije gushimangira imikoranire hagati y’uyu mutwe n’imitwe ya Wazalendo isanzwe ikorana n’ingabo za FARDC.
FDLR, umutwe ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abawushyigikiye, umaze imyaka myinshi ushinjwa guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’akarere k’Ibiyaga Bigari.
Amakuru yizewe agaragaza ko inama zabaye mu ntangiriro za Kamena 2026 zari ziyobowe na Col. Christopher Mukubwa Buli wo mu biro bya gisirikare by’Umukuru w’Igihugu cya RDC.
Muri izo nama, ngo haganiriwe ku buryo abarwanyi ba FDLR bakwinjizwa muri Wazalendo kugira ngo umubare wabo utagaragara, ndetse hanategurwa uburyo bwo gukomeza kubongerera ubushobozi bwa gisirikare.
Bivugwa kandi ko imwe mu ngingo zagarutsweho cyane ari ugukomeza gushyira abarwanyi ba FDLR hafi y’umupaka w’u Rwanda no gutegura ibikorwa bishobora kwibasira uturere twa Rubavu na Musanze, twombi twigeze kugabwaho ibitero mu bihe byashize.
Aya makuru aza mu gihe amasezerano yasinyiwe i Washington mu Ukuboza 2025 ateganya ko RDC igomba gusenya burundu umutwe wa FDLR, mu rwego rwo gukemura impungenge z’umutekano u Rwanda rumaze igihe rugaragaza.
Nubwo ayo masezerano akomeje gushyigikirwa n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, amakuru y’ubufasha bivugwa ko bukomeje guhabwa FDLR n’abasirikare bamwe ba FARDC akomeje guteza impaka ku bushake bwa Kinshasa bwo kuyashyira mu bikorwa.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko amahoro arambye mu karere atagerwaho igihe imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhabwa ubufasha cyangwa kwinjizwa mu ngamba za gisirikare za leta, cyane cyane ku mutwe nka FDLR umaze imyaka myinshi ufatwa nk’ikibazo gikomeye ku mutekano w’u Rwanda.
Mu gihe impande zombi zikomeje kuvuga ko zishyigikiye inzira y’amahoro, ibikorwa bivugwa ku bufatanye bwa FARDC na FDLR bikomeje gukurikiranwa hafi n’abasesenguzi ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, bibaza niba amasezerano yasinywe azatanga umusaruro wari utegerejwe.