Kuva kuri uyu wa Gatatu, mu Mujyi wa Kigali hateraniye Inama ya Kane y’Ihuriro Nyafurika ry’Inzego zishinzwe gukumira no kurwanya iyicarubozo n’ibindi bikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu, igamije kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kurushaho kurinda no kubungabunga uburenganzira bw’abagore n’abana bafungiye mu magororero yo hirya no hino ku mugabane wa Afurika.
Iyi nama izamara iminsi itatu ihuje abahagarariye Komisiyo z’Igihugu z’Uburenganzira bwa Muntu, inzego zishinzwe kugenzura ahafungirwa abantu, impuguke mu by’amategeko ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye baturutse mu bihugu 15 bya Afurika.
Abitabiriye iyi nama baraganira ku bibazo bikunze kugaragara mu bigo bifungirwamo abantu, cyane cyane ibirebana n’ubuzima, imibereho myiza, uburere bw’abana bari kumwe na ba nyina bafunze, ndetse n’uburyo bwo kurushaho kubahiriza uburenganzira bw’abagore n’abana baba bari mu maboko y’inzego z’ubutabera.
Mu ijambo rye, Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, Umurungi Providence, yavuze ko u Rwanda rwakoze intambwe ishimishije mu kubahiriza uburenganzira bw’abafunzwe, cyane cyane abagore n’abana.
Yagaragaje ko igenzura ryakozwe mu magororero atandukanye yo mu Rwanda ryerekanye ko uburenganzira bw’aba bantu bwitabwaho kandi bukubahirizwa, haba mu bijyanye n’aho baba, ubuvuzi, imirire ndetse n’izindi serivisi z’ibanze bakenera.
Umurungi yavuze kandi ko gukumira iyicarubozo n’ihohoterwa ari imwe mu ntego zikomeye igihugu cyihaye mu rwego rwo kubaka ubutabera buboneye no kurengera agaciro ka muntu, ashimangira ko ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika ari ingenzi kugira ngo hakomeze gushakwa ibisubizo ku bibazo bikigaragara muri zimwe muri gereza n’amagororero.
Abitabiriye iyi nama biteganyijwe ko bazasangira ubunararibonye ku ngamba zitandukanye ibihugu byabo byafashe mu kurwanya iyicarubozo, guteza imbere uburyo bwiza bwo gufata abafunzwe, no kubaka gahunda zirengera by’umwihariko abagore n’abana baba bari mu magororero.
Iyi nama iri kubera i Kigali ifatwa nk’urubuga rukomeye rwo gushimangira ubushake bw’ibihugu bya Afurika bwo kubahiriza amasezerano mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu, no gushyira imbere imibereho myiza y’abafunzwe, cyane cyane ibyiciro by’abagore n’abana bikunze kuba byibasirwa n’ibibazo bitandukanye mu gihe baba bafunzwe.
Abategura iyi nama bavuga ko imyanzuro izayivamo izafasha ibihugu byinshi kunoza politiki n’amategeko agenga imicungire y’amagororero, hagamijwe kurushaho kubungabunga uburenganzira bwa muntu no gukumira ibikorwa byose bishobora kuba byabangamira agaciro k’abafunzwe.