Friday, 3 Jul 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
U Rwanda na AFC/M23 Bongeye Gufungura Umupaka wa Goma–Rubavu Nyuma y’Iminsi Myinshi Ufunzwe
James Swan Yaburiye Loni: Umutekano mu Burasirazuba bwa RDC Uragenda Urushaho Kuzamba
Vatican: Some Priests Excommunicated Over Rebellion Against the Pope
Vatican: Bamwe Mu Bapadiri Birukanwe Kubera Kwigomeka Kuri Papa
Drones Zigiye Guca Akajagari Ko Gutwika Imyanda Mu Rwanda
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Israel Yarakariye Amasezerano ya Amerika na Iran
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Israel Yarakariye Amasezerano ya Amerika na Iran

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: June 25, 2026 8:57 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Amasezerano n’ibiganiro biri hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bikomeje guteza impaka n’impungenge zikomeye muri Israel, aho abayobozi batandukanye n’abaturage benshi bavuga ko bishobora kugira ingaruka ku mutekano w’igihugu cyabo ndetse no ku miterere y’umutekano mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bushyize imbere inzira y’ibiganiro n’ubwumvikane kugira ngo hagabanuke umwuka mubi umaze imyaka hagati ya Washington na Tehran.
Gusa muri Israel, benshi babona iyo nzira nk’ishobora guha Iran amahirwe yo gukomeza kongera ijambo n’influence yayo mu karere.

Kimwe mu bikomeje guteza impungenge ni uruhare rwa Iran mu gushyigikira imitwe yitwaje intwaro irimo Hezbollah ikorera muri Lebanon.
Hari abemeza ko amasezerano mashya ashobora kugabanya igitutu mpuzamahanga cyari gisanzwe gishyirwa kuri Tehran, bityo bikayiha uburyo bwo gukomeza gushyigikira abo bafatanyabikorwa bayo.

Hari kandi impaka ku ngingo zirebana no guhagarika imirwano n’umutekano wa Lebanon.
Bamwe mu bayobozi ba Israel bavuga ko ibyo bishobora kugabanya ubushobozi bw’ingabo za Israel bwo gukora ibikorwa byo gukumira ibitero cyangwa ibikorwa by’imitwe ifatwa nk’ibangamiye umutekano wayo.

Mu gihe Perezida Trump akomeje kugaragaza aya masezerano nk’intambwe ikomeye ishobora gutanga umusanzu mu kugarura amahoro n’ituze mu karere, abatari bake muri Israel bo bavuga ko ashobora guha Iran igihe cyo kwisuganya no kongera imbaraga zayo za gisirikare n’iza politiki.

Uku kutumvikana ku cyerekezo cyo guhangana na Iran gukomeje guteza impaka hagati ya Washington na Tel Aviv, ndetse bamwe mu basesenguzi bakavuga ko iki kibazo kiri mu bikomeye Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ari guhangana na byo muri iki gihe.

rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Burundi: Amatora ya 2027 mu Ashobora Kuzamo Akavuyo
Next Article Burundi: Ese Urugendo rwa Ndayishimiye Rugiye Gukemura Ikibazo cy’Imishahara Y’Ingabo Ze Ziri Muri Congo?
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Minembwe: Haravugwa Kajugujugu Ebyiri za FARDC Zarasiwe ku Rugamba

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Umutwe: Sena ya Amerika Yagerageje Kugabanya Ububasha bwa Trump ku Ntambara ya Iran

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGA

Uruhinja Rwitabiriye Inama y’Abaminisitiri ba EU, Bitangaza Benshi

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUPOLITIKE

U Rwanda na Jordanie Byahuje Imbaraga Mu Guteza Imbere Ubuziranenge

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?