Abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bari bamaze iminsi baheze ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania, batangiye gusubira mu Mujyi wa Goma kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, nyuma yo kunyura mu nzira ndende kandi zibagoye.
Amakuru yatanzwe n’abagenzi ku wa 25 Kamena agaragaza ko urugendo rwabo rwabaye rutoroshye bitewe n’ingamba zikomeye zo kwirinda icyorezo cya Ebola zashyizweho n’u Rwanda, zatumye benshi batemererwa kunyura ku butaka bwarwo.
Abenshi bavuga ko abantu bake cyane ari bo babashije kwambuka banyuze mu Rwanda, kuko igenzura rikomeje gukazwa.
Ibyo byatumye abandi bahitamo inzira zindi zirimo kunyura mu Burundi (Uvira–Bukavu–Goma) cyangwa muri Uganda (Mutukula–Mbarara–Kisoro–Bunagana–Goma), nubwo ari ingendo ndende kandi zihenze.
Umwe mu bagenzi wari uturutse muri Tanzania yavuze ko bamwe bafite pasiporo banyuze mu Burundi, ariko bahura n’imbogamizi nyinshi mu Kibaya cya Rusizi, aho bavuga ko bishyuye amafaranga arenga amadolari 200 ya Amerika kubera bariyeri nyinshi bahuraga na zo.
Abandi bari bafite ibyangombwa byatanzwe n’ubuyobozi bwa Goma bahisemo kunyura muri Uganda, na bwo bavuga ko byabasabye amafaranga menshi kugira ngo bagere mu mujyi wa Goma.
Kuva ku wa 22 Gicurasi, amagana y’Abanye-Congo, cyane cyane abacuruzi bari bavuye muri Tanzania, baheze i Rusumo nyuma yo kutemererwa kunyura mu Rwanda kubera ingamba zo gukumira Ebola.
Kugeza ubu, inzego zibishinzwe ntiziratangaza igihe urujya n’uruza ku mipaka ruzasubirira mu buryo busanzwe.
rwandatribune.rw