
None kuwa 26 Kamena 2026,ku cyicaro cy’inama nkuru y’Abepiskopi muri Congo Kinshasa (CENCO) giherereye i Kinshasa cyibasiwe n’imyigaragambyo y’abagize umutwe witwa “Force du Progrès”, mu gikorwa cyakurikiye impaka zikomeje ku mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Impamvu z’imyigaragambyo
Abigaragambya bavuga ko bashyigikiye ubutegetsi buriho, bakagaragaza ko batishimiye imvugo n’imyanzuro y’abepisikopi ba CENCO ku bijyanye n’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.
Ibi bije nyuma y’uko CENCO yari imaze iminsi igaragaje impungenge, ivuga ko iryo vugururwa rishobora gutera amakimbirane ya politiki no guhungabanya ituze ry’igihugu.
Uko imyigaragambyo yagenze
Ku wa 26 Kamena, abigaragambya bateraniye imbere ya Centre Interdiocésain i Gombe, aho CENCO ikorera:bacanye amapine mu muhanda,bagaragaza ibirango by’uyu mutwe wa “Force du Progrès”,basabaga Abepisikopi kureka “kwivanga muri politiki” no kubaha ubutegetsi buriho,abigaragambya kandi bashikirije ubuyobozi bw’iri huriro inyandiko isobanura ibyo basaba.
Amakuru aturuka i Kinshasa avuga ko imyigaragambyo yamaze amasaha menshi mbere y’uko inzego z’umutekano zitangira kuyisesa, nta makuru y’ihungabana rikomeye cyangwa ibyangiritse ku nyubako yatangajwe.
Polisi ya RDC yaje gutatanya abigaragambya, ibintu birangira hatabayeho imirwano ikomeye hagati y’impande zombi.
impaka ku Ivugururwa ry’Itegeko nshinga zikomeje gukaza umurego,umubano hagati y’Abayobozi ba politiki n’abayobozi b’amadini ukomeje kuzamo igitutu,ndetse hakaba impungenge ku mutekano w’imyigaragambyo mu murwa mukuru Kinshasa.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune