Habaye impagarara zikomeye ku mugoroba wo ku wa Kabiri nyuma y’uko indege ya LOT Polish Airlines Flight LO155, yavaga i Warsaw muri Pologne yerekeza ku Kibuga cy’Indege cya Ben Gurion i Tel Aviv, itanze ikimenyetso cya Squawk 7500, kizwi ku rwego mpuzamahanga nk’ikimenyetso gikoreshwa mu gihe indege ishobora kuba iri gushimutwa.
Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Israel byabitangaje, iki kimenyetso cyatumye inzego z’umutekano zihita zitangira ibikorwa byihutirwa. Ingabo zirwanira mu kirere za Israel (IAF) zahise zohereza indege z’intambara kugira ngo ziherekeze iyo ndege, zisuzume uko imeze ndetse zibe ziteguye gutabara mu gihe habaho ikibazo cy’umutekano.
Mu gihe impungenge zari zose, abapilote b’iyo ndege bongeye kuvugana n’abashinzwe kugenzura urujya n’uruza rw’indege, basobanura ko nta shimutwa ryabaye.
Bagaragaje ko impuruza yatewe n’ikosa cyangwa ikibazo cya tekiniki cyabaye muri sisitemu y’indege.
Nyuma yo gusuzuma ayo makuru no kwemeza ko nta kibazo cy’umutekano gihari, impuruza yahise ihagarikwa, indege ikomeza urugendo rwayo maze igwa ku Kibuga cy’Indege cya Ben Gurion nta kindi kibazo kibaye.
Squawk 7500 ni iki?
Squawk 7500 ni kode idasanzwe ikoreshwa n’abapilote mu rwego rwo kumenyesha abashinzwe kugenzura ikirere ko indege ishobora kuba yashimuswe. Ni imwe mu mpuruza zikomeye mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, kuko iyo igaragaye ituma inzego z’umutekano zifata ingamba zihuse, zirimo kohereza indege z’intambara cyangwa izindi nzego zishinzwe ubutabazi n’umutekano.
Nubwo byaje kugaragara ko iyi mpuruza yari yatewe n’ikosa rya tekiniki, yongeye kwerekana uburyo Israel yiteguye guhita yitabira ikibazo icyo ari cyo cyose gishobora guhungabanya umutekano wo mu kirere, cyane cyane muri iki gihe akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati gakomeje kurangwa n’umwuka mubi w’umutekano n’amakimbirane.
Rwandatribune.rw