
Amakuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko abarwanyi ba MRDP-Twirwaneho bageze mu gace kari nko muri kilometero 25 uvuye mu mujyi wa Baraka, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Amakuru twahawe n’amasoko akurikiranira hafi ibibera muri Minembwe avuga ko aba barwanyi banyuze mu gace ka Musambia mbere yo gukomeza berekeza hafi ya Baraka.
Hari abasesenguzi bavuga ko uku kwimuka gushobora kuba ari uburyo bwa gisirikare bwo guhindura ibirindiro cyangwa se bikaba bifitanye isano n’imirwano imaze iminsi ivugwa muri ako karere.
Icyakora, kugeza ubu nta rwego rwa MRDP-Twirwaneho ruragira icyo rutangaza ku mugaragaro ku ibi bitero bigamije kwigarurura umujyi wa Baraka .
Ku ruhande rwa Leta ya RDC, twagerageje kuvugana n’Umuvugizi w’Ingabo za FARDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Lt. Reagan Kalonji, kugira ngo agire icyo avuga kuri aya makuru. Icyakora, ntitwashoboye kumubona kuri telefone kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Mu minsi ishize, imirwano hagati ya MRDP-Twirwaneho n’ingabo za FARDC zifatanyije n’indi mitwe yitwaje intwaro yakomeje kuvugwa mu bice bya Minembwe, Fizi na Uvira. Icyakora, kubera ikibazo cy’umutekano n’itumanaho ridahagije, biracyagoye kugenzura mu buryo bwigenga aho impande zihanganye zigeze.
Mwizerwa Aly
Rwandatribune