Akarere ka Gasabo katangije uburyo budasanzwe bwo gukangurira abaturage kwishyura umusanzu w’Ubwisungane mu Kwivuza (Mitiweri), aho usibye kwifashisha amategeko abigenga, kananifashisha imirongo yo muri Bibiliya ishimangira akamaro ko kwita ku buzima n’umuryango.
Abinyujije ku rubuga rwa X, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, yavuze ko ingingo ya 23 y’Itegeko No 3/2015 rigenga Ubwisungane mu Kwivuza (CBHI) iherekejwe n’ubutumwa bukubiye mu Byanditswe Bitagatifu kugira ngo abaturage barusheho gusobanukirwa n’akamaro ko kwishyurira igihe.
Mu mirongo yakoreshejwe harimo uwo mu Imigani 27:12 ugira uti: “Umunyabwenge abona ibyago akabyihisha,” usobanura ko umuntu agomba kwitegura ibishobora kumubaho mbere y’uko biba.
Hakoreshejwe kandi umurongo wo muri 1 Timoteyo 5:8 ugira uti: “Niba umuntu adatunga abe, aba yihakanye ukwizera,” ushimangira inshingano zo kwita ku muryango.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwasobanuye ko kwishyurira umuryango Mitiweri ari imwe mu nzira zifatika zo kuwurinda no kuwitaho, busaba abaturage kutazategereza igihe uburwayi bubagereye.
Mudaheranwa Regis yagize ati: “Kuko umurimo ari uw’ubu, kandi uwo uzaheka ukaba utamwicisha urume, buri wese niyishyure Mitiweri uyu munsi.”
Yanongeyeho ko kwita ku buzima ari inshingano ya buri wese kandi ko ari no gushyira mu bikorwa ihame ryigishwa n’Ijambo ry’Imana.
rwandatribune.rw