Sunday, 20 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > POLITIKE > Lindsey Graham Yapfuye: U Rwanda Rugaragaza Ibyo Rumwibukiraho
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Lindsey Graham Yapfuye: U Rwanda Rugaragaza Ibyo Rumwibukiraho

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 13, 2026 11:50 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda yunamiye Senateri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lindsey Graham, witabye Imana, imwibukiraho uruhare yagize mu guteza imbere umubano hagati ya Amerika na Afurika, ndetse no mu gushimangira ubufatanye n’u Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier J.P. Nduhungirehe, yavuze ko Graham azasigira amateka nk’umuyobozi wavugishaga ukuri kandi waharaniraga ko Amerika na Afurika bigirana umubano ushingiye ku nyungu z’impande zombi.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Nduhungirehe yihanganishije umuryango wa Senateri Graham, abo bakoranye ndetse n’abamwibuka, avuga ko u Rwanda ruzamwibuka kubera uruhare rwe mu guteza imbere amahoro, kubungabunga ibidukikije no gushimangira imikoranire hagati ya Amerika n’Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Yagize ati: “Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda nihanganishije umuryango n’abakoranye na Senateri Lindsey Graham.
Tuzamwibuka nk’umuntu w’umunyakuri kandi waharaniye ubufatanye bushyira imbere inyungu ku mpande zombi hagati ya Afurika na Amerika, kurinda inyamaswa zo mu gasozi n’amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Aruhukire mu mahoro.”

Lindsey Graham yari umwe mu basenateri bakomeye b’Ishyaka ry’Aba-Republicains muri Amerika, aho yari amaze imyaka myinshi agaragara mu biganiro bijyanye na politiki y’ububanyi n’amahanga, umutekano mpuzamahanga n’imibanire ya Amerika n’ibindi bihugu.

Urupfu rwe rwatangajwe n’ibiro bye ku Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2026, rukurikiye uruzinduko yari amaze kugirira i Kyiv muri Ukraine, aho yari yahuye na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy.

Mu gihe cye cya nyuma muri politiki, Graham yagiye agaragaza ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa w’ingenzi wa Amerika muri Afurika y’Iburasirazuba, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano, iterambere ry’ubukungu no kubungabunga ibidukikije.
Yagiranye ibiganiro kenshi n’abayobozi b’u Rwanda, barimo Perezida Paul Kagame, ku buryo bwo gukomeza umubano hagati ya Kigali na Washington.

Mu Ukuboza 2025, ubwo Perezida Kagame yari i Washington mu bikorwa bijyanye n’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagiranye ibiganiro na Senateri Graham ku ngingo zirimo gukomeza ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Muri Mata 2019, Graham yari mu itsinda ry’abasenateri ba Amerika bakiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, aho baganiriye ku bibazo bireba umubano w’ibihugu byombi.

Kimwe mu byatumye Lindsey Graham avugwa cyane mu Rwanda ni uko yagiye agaragaza ko atemera igitekerezo cyo gukoresha ibihano nk’uburyo bwo gukemura ibibazo bya politiki hagati ya Amerika n’u Rwanda, ahubwo agashyigikira ibiganiro n’ubufatanye.

rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ukraine Rejects Russia’s Allegations of Supporting M23
Next Article Perezida Kagame Yageze i Qatar Kwifatanya n’Umuryango w’Ubwami mu Muhango wo Gushyingura Sheikh Hamad
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Andy Burnham Atangiye Imirimo Nka Minisitiri w’Intebe Mushya w’u Bwongereza Nyuma y’Isezera Rya Keir Starmer

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Ibitero ku Mato Birakomeje, Iran Ikavuga ko Strait ya Hormuz Itazafungurwa

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUIMYIDAGADURO

Abakobwa Basubijwe Inyuma ku Gitaramo Cya Diamond Kubera Imyambarire, Polisi Yagize Icyo Ivuga

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUUBUZIMA

Kigali: Ikibazo cy’Umupadiri Uvugwaho Kubyara Umwana Cyongeye Kuvugisha Benshi

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?