Amakuru aturuka mu baturage bo mu gace ka Kipupu, kari mu murenge wa Itombwe, groupement Bashimukindji I, muri teritwari ya Mwenga, intara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko abasirikare ba FARDC bavuye muri ako gace ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 6 Nyakanga 2026.
Aya makuru avuga ko abo basirikare bari bageze i Kipupu ku wa 1 Nyakanga baturutse i Mikenge, nyuma y’uko umutekano wari warushijeho kuzamba muri ako karere.
Nyuma yo kuva i Kipupu, bivugwa ko berekeje mu bice bya Moyens Plateaux, mbere yo gukomeza urugendo rugana ku nkombe z’ikiyaga cya Tanganyika.
Hari abaturage bavuga ko bamwe mu basirikare bababwiye ko aho bagana ari i Kalemie, umurwa mukuru w’intara ya Tanganyika.
Uku kwimuka kw’ingabo kubaye mu gihe ikibazo cy’umutekano gikomeje guteza impungenge muri Kivu y’Amajyepfo, aho imitwe yitwaje intwaro n’ingabo za leta bikomeje guhangana mu bice bitandukanye.
Kugeza ubu, nta tangazo rirava muri FARDC risobanura impamvu y’uku kuva i Kipupu cyangwa ngo ryemeze niba ari gahunda isanzwe yo kwimurira ingabo ahandi cyangwa se niba bifitanye isano n’imiterere mishya y’ibikorwa bya gisirikare muri ako gace.
Ibi byatumye abaturage ba Kipupu bakomeza kwibaza icyihishe inyuma y’uku kwimuka, bibaza niba ari uguhindura ibirindiro gusa cyangwa se niba hari indi gahunda ya gisirikare iri gutegurwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mwizerwa Ally
rwandatribune.rw