Kiliziya Gatorika iri mu Gahinda nyuma yuko Padiri w’Umunyanijeriya Benjamin Madu w’imyaka 54 y’amavuko, bivugwa ko yiyahuye aho yari atuye muri Leta ya Massachusetts, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo kunanirwa kuvugurura viza ye yo gukorera ibikorwa by’iyobokamana aho atuye.
Madu yasanzwe yapfuye iwe ku wa 2 Nyakanga 2026, hasigaye iminsi mike ngo viza ye yo mu bwoko bwa R-1 yari yarahawe nk’umukozi w’iyobokamana irangire ku wa 29 Nyakanga 2026.
Uyu mupadiri yakoreraga ubutumwa mu nsengero za St. Ann, Our Lady of Good Voyage zo mu mujyi wa Gloucester, ndetse na St. Joachim yo muri Rockport.
Amakuru avuga ko kugerageza kongera igihe cya viza ye byanze kubera amabwiriza mashya akomeye ya Perezida wa Amerika Donald Trump agabanya abimukira n’itangwa rya viza. Kugira ngo ayivugurure, yasabwaga kubanza gusubira muri Nijeriya.
Mu kwezi kwa Kamena 2026, abakirisitu bo muri ayo maparuwasi bari barasabye ubuyobozi bwa Amerika kugira impuhwe bukamufasha gukomeza kuguma muri icyo gihugu.
Televiziyo ya NBC Boston yatangaje ko amakuru yahawe n’umuntu wari uzi iby’iki kibazo yemeza ko Padiri Madu yiyahuye.
Mbere y’urupfu rwe, yari yaratangarije abakirisitu ko afite impungenge zikomeye zo gusubira muri Nijeriya, avuga ko umutima we wari warashenguwe n’icyemezo cyo kuva muri Amerika.
Mu butumwa bwo gusezera yasohoye ku rubuga rw’itorero yakoreragamo, yavuze ati:
“Sinifuzaga gusubira muri Nijeriya, ariko ibirenze ubushobozi bwanjye byatumye igihe cyanjye muri Amerika kirangira. Umutima wanjye warashenguwe, ariko ibyishimo byo gukorera aba bantu bizahora muri njye.”
Yanongeyeho ko azahora yibuka abantu bo muri Gloucester na Rockport nk’umuryango we wa kabiri, kandi ko yifuza kuzongera kubakorera igihe cyose byamukundira.
Ihuriro ry’Abanyanijeriya Ryasabye Trump Guhagarika Kohereza Abimukira Ku Ngufu
Nyuma y’uru rupfu, ihuriro US-Nigeria Civil Society Coalition ryasabye Perezida Donald Trump na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Marco Rubio guhagarika by’agateganyo kohereza ku ngufu Abanyanijeriya baba muri Amerika mu gihe umutekano wabo utizewe nibasubira iwabo.
Iryo huriro ryanasabye ko Abanyanijeriya bahunga ihohoterwa n’umutekano muke bahabwa uburenganzira bwo kuguma muri Amerika by’agateganyo (Temporary Protected Status – TPS).
Ryavuze ko amabwiriza mashya yashyizweho mu ntangiriro za 2026 yatumye kongera viza cyangwa kubona uburenganzira bwo gutura burundu muri Amerika biba ikibazo gikomeye cyane, cyane cyane ku bapadiri n’abandi bakozi b’amadini baturuka muri Nijeriya.
Rwandatribune.rw