
Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima (Rwanda Nature Foundation – RNF), inafata ibyemezo bitandukanye bigamije guteza imbere ikoranabuhanga, ubukungu n’iterambere ry’u Rwanda.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 24 Nyakanga 2026 muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yafatiwemo imyanzuro itandukanye igamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo cy’iterambere ry’igihugu.
Mu byemezo byafashwe harimo ingamba zo guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.
Harimo gushinga Ikigo cy’u Rwanda cyigisha Ikoranabuhanga rya Mudasobwa (RIC), kuvugurura imiyoboro y’itumanaho ikava kuri 2G/3G ikagera kuri 4G/5G, ndetse no gutangiza urubuga rwa eKash ruzifashishwa mu kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, hagamijwe koroshya ihererekanya ry’amafaranga no kwagura serivisi z’imari.
Inama yanemeje ishyirwaho rya Rwanda Nature Foundation (RNF), ikigo kizaba gifite inshingano zo kurengera, kubungabunga no gucunga mu buryo burambye urusobe rw’ibinyabuzima, cyane cyane ibinyabuzima byo mu gasozi n’ibyanya birinzwe.
Mu rwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa, hemejwe Ingamba z’Igihugu zo Guhanga Ibishya mu by’Ibiribwa ndetse n’ishyirwaho ry’Ikigo cy’Ubufatanye mu Guhanga Ibishya mu rwego rw’ibiribwa.
Izi ngamba zigamije guteza imbere ishoramari, guhanga imirimo, kunoza amategeko agenga uru rwego no kongera ubushobozi bw’igihugu mu kwihaza mu biribwa no guteza imbere imirire myiza.
Inama yemeje kandi umushinga w’itegeko ryemeza burundu amasezerano y’inguzanyo y’inyongera ya kabiri hagati y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), agenewe gufasha ibigo by’ubucuruzi kubona ubushobozi bwo kwiyubaka no kongera ubudahangarwa.
Mu zindi ngingo zemejwe harimo Iteka rya Minisitiri rigena impushya zirebana n’intambi cyangwa ibijyana na zo, gutanga ubwenegihugu Nyarwanda, amasezerano y’ubufatanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Tau-Ken Samruk (TKS), amasezerano na InipasvalleyRw Ltd ku mushinga w’ibihingwa byifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi, ndetse n’ivugururwa ry’amasezerano hagati ya EUCL na Nyirahindwe HPP ajyanye n’urugomero rwa Nyirahindwe I mu Karere ka Nyamasheke.
Hanemejwe kandi abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, barimo Madamu Jirusaya Birananda nk’Ambasaderi wa Thailand mu Rwanda ufite icyicaro i Nairobi, Madamu Marie Goreth Nizigama nk’Uhagarariye UN Women mu Rwanda, na Bwana Anton Buttigieg usabirwa guhagararira inyungu z’u Rwanda muri Malta.
Ku bijyanye n’ibikorwa biteganyijwe imbere, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yatangaje ko Umunsi Mukuru w’Umuganura uzizihizwa ku wa 7 Kanama 2026.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yavuze ko u Rwanda ruzakira Inama ya 26 y’Abaminisitiri b’Umuryango ESAAMLG kuva ku wa 31 Kanama kugeza ku wa 5 Nzeri 2026, mu gihe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko kuva ku wa 1 kugeza ku wa 4 Nzeri 2026 u Rwanda ruzakira Inama Nyafurika yiga ku biribwa (AFSF), izahurirana no kwizihiza imyaka 20 iyi nama imaze igira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ibiribwa muri Afurika.

Rwandatribune.rw