Sunday, 22 Nov 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
FRN Yigaruriye Utundi Turere 4 Muri Kalehe
Uganda: Ubutumwa Bwa Muhoozi Kuri Alupo Bwakurikiwe no Kuburirwa Irengero kwa Konti Ye ya X
RDC: Abasirikare 66 Bakatiwe Urwo Gupfa Bazira Ubugwari mu Ntambara
RDC: Ikibuga cy’Indege cya Bunia Cyakomeje Gufungwa Kugeza Muri Gashyantare 2027
OMS Yihanangirije ku Bitero Byagabwe ku Bigo Bivura Ebola Muri Kivu ya Ruguru
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > POLITIKE > Moldova: Minisitiri Mushya Yeguye Ataramara Icyumweru
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Moldova: Minisitiri Mushya Yeguye Ataramara Icyumweru

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 24, 2026 10:57 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Minisitiri w’Ubuhinzi wa Moldova, Radu Musteata, yeguye ku mwanya we nyuma y’iminsi itatu gusa arahiriye kuwukora, nyuma y’uko havutse impaka ku makuru yavugaga ko yigeze kuba mu Ishyaka Democratic Party ryahoze riyobowe n’umuherwe Vladimir Plahotniuc, wahamwe n’ibyaha bya ruswa n’uburiganya.

Nubwo Musteata yakomeje guhakana ko atigeze aba umunyamuryango w’iryo shyaka, ibitangazamakuru byo muri Moldova byatangaje amafoto amugaragaza mu bikorwa byaryo ndetse anahabwa ikarita y’ubunyamuryango.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yahisemo kwegura kugira ngo arinde icyizere abaturage bafitiye Guverinoma nshya.

Yagize ati: “Guverinoma ifite inshingano zo gushyira mu bikorwa impinduka zikomeye mu gihe gito.

Mu rwego rwo gukomeza icyizere abaturage bayifitiye, nabonye ko kwegura ari cyo cyemezo gikwiye.”
Radu Musteata yasimbuye Ludmila Catlabuga, wari usanzwe ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi muri Guverinoma ya Moldova.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Perezida Paul Kagame Yayoboye Inama y’Abaminisitiri Yafashe Ibyemezo Bikomeye ku Iterambere
Next Article Moldova: New Minister Resigns Less Than a Week After Taking Office
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUBUZIMA

Africa CDC Irasaba Ibisobanuro ku Mikoreshereze ya Miliyoni 962 z’Amadolari Yagenewe Kurwanya Ebola muri RDC

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Burundi: Amatora ya 2027 mu Ashobora Kuzamo Akavuyo

By
ICYITEGETSE Florentine

Somaliland Opens Embassy in Jerusalem, Deepening Ties With Israel

By
Mwizerwa Ally
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

New York: Trump Yasabye Ibihugu Bigize ICC Kuyivamo Ako Kanya

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?