Umuryango Imbuto Foundation watangije gahunda nshya yiswe “Imbuto Hubs”, izaba igizwe n’ibigo bizajya bitangirwamo serivisi zitandukanye zigamije guteza imbere imiryango no kuzamura imibereho myiza y’abayigize.
Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro ku wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga 2026, mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, aho Madamu Jeannette Kagame yafunguye ikigo cya mbere cya Imbuto Hub.
Iki kigo kizajya gitanga serivisi zitandukanye zirimo ubujyanama ku buzima n’imibereho myiza, ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro, ikoranabuhanga, amahugurwa y’imyuga, irerero ry’abana n’izindi serivisi, byose ku buntu.
Serivisi zizajya zitangwa muri ibi bigo zizagenerwa ibyiciro bitandukanye birimo abana, urubyiruko ndetse n’abakuru.
Nubwo gahunda yatangiriye i Bugesera, Imbuto Foundation iteganya kuyigeza no mu Turere twa Kicukiro, Rwamagana na Muhanga, ndetse ikaba ifite intego yo kubaka nibura ikigo cya Imbuto Hub muri buri Karere mu myaka itanu iri imbere.
Iyi gahunda ije mu rwego rwo kwegera abaturage no gushyiraho ahantu hamwe hazajya haboneka serivisi zifasha imiryango mu burezi, iterambere, guhanga udushya n’imibereho myiza.
Mu kigo cya Imbuto Hub cy’i Bugesera hashyizwemo ibibuga bya siporo, ahantu ho kwidagadurira, aho kunguranira ibitekerezo, isomero n’ahandi hateganyijwe ibikorwa bitandukanye.
Hazajya kandi haboneka abajyanama bafasha abantu mu mishinga n’ubucuruzi, abahanga udushya, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abantu bafite ibyo bagezeho bazajya bafasha urubyiruko kubona urugero rwiza.
Urubyiruko ruzajya kandi ruhabwa amahugurwa mu myuga itandukanye irimo kudoda, gutunganya imisatsi, ububaji, ubukorikori, gusoma no kwandika n’indi. Ibyo bigo bizajya bigena imyuga n’izindi serivisi hashingiwe ku byo abaturage bo muri buri gace bakeneye.
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yavuze ko Imbuto Hubs zitagamije kuba inyubako gusa, ahubwo zigamije kubaka umuryango ukomeye binyuze mu gufasha abantu kubona ubumenyi n’amahirwe yo kwiteza imbere.
Yagize ati: “Ntabwo ari inyubako gusa. Inyubako ubwazo ntabwo zihindura imibereho y’umuryango, ahubwo abantu n’abafatanyabikorwa ni bo babikora.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko iki kigo ari intambwe ikomeye mu guteza imbere urubyiruko, kuzamura impano zarwo no kurushaho kunoza imiyoborere.
Yagaragaje ko mbere urubyiruko rwo muri aka karere rwari rufite ikibazo cyo kubura ibikorwaremezo bihagije birimo ibibuga n’ahantu ho kwigira, ariko ko iki kigo kigiye kubafasha kwagura ubumenyi, guhanga udushya no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Rwandatribune.rw