Saturday, 25 Jul 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Loni Muri Sudani y’Epfo Yasuye Abasirikare b’u Rwanda Bari mu Butumwa bw’Amahoro
Trump Ashinja EU Kwibasira Ibigo by’Abanyamerika, Ateguza Iperereza n’Imisoro Mishya
Bugesera Ibonye “Imbuto Hub” Izajya Itanga Serivisi ku Buntu ku Bana n’Urubyiruko
Moldova: Minisitiri Mushya Yeguye Ataramara Icyumweru
Perezida Paul Kagame Yayoboye Inama y’Abaminisitiri Yafashe Ibyemezo Bikomeye ku Iterambere
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Bugesera Ibonye “Imbuto Hub” Izajya Itanga Serivisi ku Buntu ku Bana n’Urubyiruko
AMAKURU

Bugesera Ibonye “Imbuto Hub” Izajya Itanga Serivisi ku Buntu ku Bana n’Urubyiruko

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 24, 2026 11:27 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umuryango Imbuto Foundation watangije gahunda nshya yiswe “Imbuto Hubs”, izaba igizwe n’ibigo bizajya bitangirwamo serivisi zitandukanye zigamije guteza imbere imiryango no kuzamura imibereho myiza y’abayigize.

Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro ku wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga 2026, mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, aho Madamu Jeannette Kagame yafunguye ikigo cya mbere cya Imbuto Hub.

Iki kigo kizajya gitanga serivisi zitandukanye zirimo ubujyanama ku buzima n’imibereho myiza, ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro, ikoranabuhanga, amahugurwa y’imyuga, irerero ry’abana n’izindi serivisi, byose ku buntu.

Serivisi zizajya zitangwa muri ibi bigo zizagenerwa ibyiciro bitandukanye birimo abana, urubyiruko ndetse n’abakuru.

Nubwo gahunda yatangiriye i Bugesera, Imbuto Foundation iteganya kuyigeza no mu Turere twa Kicukiro, Rwamagana na Muhanga, ndetse ikaba ifite intego yo kubaka nibura ikigo cya Imbuto Hub muri buri Karere mu myaka itanu iri imbere.

Iyi gahunda ije mu rwego rwo kwegera abaturage no gushyiraho ahantu hamwe hazajya haboneka serivisi zifasha imiryango mu burezi, iterambere, guhanga udushya n’imibereho myiza.

Mu kigo cya Imbuto Hub cy’i Bugesera hashyizwemo ibibuga bya siporo, ahantu ho kwidagadurira, aho kunguranira ibitekerezo, isomero n’ahandi hateganyijwe ibikorwa bitandukanye.

Hazajya kandi haboneka abajyanama bafasha abantu mu mishinga n’ubucuruzi, abahanga udushya, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abantu bafite ibyo bagezeho bazajya bafasha urubyiruko kubona urugero rwiza.

Urubyiruko ruzajya kandi ruhabwa amahugurwa mu myuga itandukanye irimo kudoda, gutunganya imisatsi, ububaji, ubukorikori, gusoma no kwandika n’indi. Ibyo bigo bizajya bigena imyuga n’izindi serivisi hashingiwe ku byo abaturage bo muri buri gace bakeneye.

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yavuze ko Imbuto Hubs zitagamije kuba inyubako gusa, ahubwo zigamije kubaka umuryango ukomeye binyuze mu gufasha abantu kubona ubumenyi n’amahirwe yo kwiteza imbere.

Yagize ati: “Ntabwo ari inyubako gusa. Inyubako ubwazo ntabwo zihindura imibereho y’umuryango, ahubwo abantu n’abafatanyabikorwa ni bo babikora.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko iki kigo ari intambwe ikomeye mu guteza imbere urubyiruko, kuzamura impano zarwo no kurushaho kunoza imiyoborere.

Yagaragaje ko mbere urubyiruko rwo muri aka karere rwari rufite ikibazo cyo kubura ibikorwaremezo bihagije birimo ibibuga n’ahantu ho kwigira, ariko ko iki kigo kigiye kubafasha kwagura ubumenyi, guhanga udushya no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Moldova: Minisitiri Mushya Yeguye Ataramara Icyumweru
Next Article Trump Ashinja EU Kwibasira Ibigo by’Abanyamerika, Ateguza Iperereza n’Imisoro Mishya
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURU

Kaminuza y’u Rwanda Yahawe Miliyoni 3 z’Amadolari kubera Uruhare Rwayo mu Guteza Imbere Uburezi n’Ubuzima muri Afurika

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

ARJ Yasabye Kurushaho Kurinda Abanyamakuru

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURU

Nduhungirehe: “Ibihano Ntibizahagarika Urugendo Rw’Amahoro Hagati y’u Rwanda na RDC”

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

MIFOTRA Yahakanye Amakuru y’Izamuka Rusange ry’Imishahara y’Abakozi ba Leta

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?