Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Martin Fayulu, yamaganye raporo yakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (CNDH) ku myigaragambyo yabaye muri Kamena 2026, ayishinja kutavuga ukuri no kubogama.
Mu kiganiro yagiranye na Perezida wa CNDH, Paul Nsapu Mukulu, Fayulu yavuze ko raporo y’iyo komisiyo itagaragaza neza ibyabaye ku wa 12 Kamena, umunsi yayoboye imyigaragambyo yo kwamagana umugambi wa Perezida Félix Tshisekedi wo guhindura Itegeko Nshinga.
Icyo gihe, abashyigikiye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bari bateraniye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, ariko Polisi yabatatanyije ikoresheje imyuka iryana mu maso, ibintu byakurikiwe n’imvururu n’urugomo.
Muri uwo mwuka w’imvururu, icyicaro cy’ishyaka ECiDé cya Fayulu cyagabweho igitero n’urubyiruko rwo mu mutwe wa Force du Progrès ushyigikiye ishyaka UDPS riri ku butegetsi.
Fayulu yavuze ko uwo mutwe wangije ibikoresho by’ishyaka rye kandi ukabikora imbere y’abapolisi.
Nyuma y’ako kavuyo, Fayulu yagaragaye yakomeretse ku mutwe ndetse amaraso yari yuzuye ku myenda yari yambaye.
Yamaganye ibisobanuro bikubiye muri raporo ya CNDH, yavugaga ko yakomerekejwe n’igice cy’igisenge cy’inzu cyamuguyeho.
Yavuze ko ibyo binyuranyije n’ibyatangajwe na Perezida wa CNDH, wavuze ko yakubiswe inkoni n’umwe mu bigaragambyaga.
Fayulu yavuze ko ayo makuru avuguruzanya agaragaza ko iperereza ritakozwe mu mucyo, anibaza impamvu amashusho yafashwe atifashishijwe mu kumenya abapolisi bagaragaye bavuga amagambo y’iterabwoba no guhohotera abaturage.
Yanagarutse ku bayoboke batatu b’ishyaka rye yavuze ko bashimuswe nyuma yo kurasirwa hafi y’icyicaro cya ECiDé.
Yavuze ko umwe muri bo yabonetse, ariko asaba ibisobanuro ku irengero ry’abandi, avuga ko n’abayobozi ba CNDH babonye uko uwo wabonetse yari ameze.
Fayulu kandi yavuze ko abakozi ba CNDH biboneye abantu barenga 70 bakomerekeye ku cyicaro cya ECiDé, ariko ko raporo yasohowe itabigaragaza uko byagenze.
Yashinje kandi CNDH kugerageza gukingira ikibaba umutwe wa Force du Progrès, awushinja gukorana na Polisi mu bikorwa byo gukubita no gutera ubwoba abigaragambyaga.
Mu gusoza, Martin Fayulu yasabye ko hakorwa iperereza ryigenga kandi ridafite aho ribogamiye, avuga ko urwego rushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu rugomba kurangwa n’ubutabera, ukuri n’ubwisanzure, ibintu avuga ko bitagaragaye muri raporo ya CNDH.
Rwandatribune.rw