Wednesday, 29 Jul 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
U Rwanda Rwamaganye Amasezerano ya RDC na FDLR, Ruvuga ko Anyuranye n’Intego z’Amasezerano ya Washington
Vatikani: Papa Léon XIV Yagennye Musenyeri Salvatore Cordileone mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kiliziya
Zelensky Ashimangira Umubano na Trump, Anabona Insinzi Muri Sena ya Amerika
Tshisekedi Yegerejwe Amahirwe Mashya Nyuma yo Kwemezwa Kw’Itegeko Rya Kamarampaka
RDRC Yongeye Guhuza Abana Bahoze mu Mitwe Yitwaje Intwaro n’Imiryango Yabo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > POLITIKE > Kwima Impunzi Gutaha ni Byo Byatumye Dutangiza Urugamba Rwo Kubohora u Rwanda, Perezida Kagame
POLITIKEAMAKURU

Kwima Impunzi Gutaha ni Byo Byatumye Dutangiza Urugamba Rwo Kubohora u Rwanda, Perezida Kagame

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 29, 2026 12:51 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye we na bagenzi be bafata icyemezo cyo gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda ari uko ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal bwakomeje kwima impunzi z’Abanyarwanda uburenganzira bwo gusubira mu gihugu cyazo.

Yavuze ko kuba Abanyarwanda barabujijwe gutaha ari ikibazo cyasabaga igisubizo kirambye, ndetse ko inzira z’amahoro zigeze aho zananirana.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 28 Nyakanga 2026, ubwo yagiranaga ibiganiro n’intore z’Indangamirwa, icyiciro cya 16, ziri mu itorero ribera mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro giherereye mu Karere ka Gatsibo.

Mu kiganiro cye, yasobanuriye uru rubyiruko amateka yagejeje Abanyarwanda benshi mu buhungiro kuva mu 1959, nyuma y’ibikorwa by’ivangura n’ihohoterwa byatumye abaturage benshi bahunga igihugu.

Yagize ati: “Nta torero nigeze njyamo. Aho narigiriyemo ntabwo ryitwaga itorero. Nari ndi aho nshakisha ikibazo cyari gihari n’uburyo cyakemuka.”

Perezida Kagame yavuze ko yabaye impunzi muri Uganda kuva akiri muto, kandi ko akigera mu myaka y’ubukure yatangiye gutekereza ku cyakorwa kugira ngo ikibazo cy’ubuhunzi kirangire.

Yongeyeho ko ageze mu myaka 23 yahuye n’abandi Banyarwanda bafite ikibazo kimwe cyo kubuzwa gutaha, bahuza imbaraga bagamije kugikemura.

Yasabye intore gutangira kare gutekereza ku nyungu zazo, iz’imiryango yazo ndetse n’iz’igihugu, anazishimira kuba ziri kwigishwa indangagaciro z’Umunyarwanda.

Umukuru w’Igihugu yaboneyeho kwibutsa urubyiruko ko intwaro zidakwiye gukoreshwa uko bishakiye, ahubwo ko zikoreshwa gusa igihe ubundi buryo bwose bwo gukemura ikibazo bwanze.

Yagize ati: “Iyo abantu bambuwe uburenganzira bwabo, bakabura ubundi buryo bwo kubwisubiza, ni bwo hagerwaho icyemezo gikomeye cyo kuburwanira.”

Perezida Kagame yibukije ko mu gihe impunzi zasabaga gutaha, bamwe mu bayobozi ba Leta ya Habyarimana bavugaga ko u Rwanda ari igihugu gito kidashobora kwakira abo Banyarwanda bari mu buhungiro.

Yashimangiye ko bitari gushoboka kwemera ko Abanyarwanda n’abazabakomokaho bakomeza kubaho nk’impunzi kandi bafite igihugu cyabo.

Yasobanuye ko ikibazo kitari igihugu cyakiriye impunzi, ahubwo ko ikibazo nyamukuru cyari ubutegetsi bwabimaga uburenganzira bwo gutaha.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwiga kurengera uburenganzira bwarwo no kumva ko nta muntu ukwiye kugena uko Abanyarwanda bagomba kubaho.

Yavuze ko amateka igihugu cyanyuzemo akwiye kubera urubyiruko isomo ryo gukunda igihugu no kugiharanira.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Zelenskyy Yageze Muri Amerika Mu Gihe Ukraine n’u Burusiya Bikomeje Intambara y’Amadrone
Next Article RDRC Yongeye Guhuza Abana Bahoze mu Mitwe Yitwaje Intwaro n’Imiryango Yabo
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Burundi: New Radio Station in Ngozi Accused of Spreading Ethnic Division

By
ICYITEGETSE Florentine
IMYIDAGADUROAMAKURU

RIB Yohereje Shaddyboo Mu Kigo Gifasha Abantu Kureka Ibiyobyabwenge

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Ubushinwa Bwasabye Ko Ibihugu Bihagarika Kwigarurira Umutungo w’Ibindi Hakoreshejwe Ibihano n’Igitutu Cya Gisirikare

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAPOLITIKE

Guverinoma Ya Guinée Équatoriale Yeguye Yose Nyuma yo Kunanirwa Kuzuza Inshingano

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?