Abantu nibura batandatu, barimo abana batatu, bishwe mu gitero ubuyobozi bw’u Burusiya buvuga ko cyagabwe n’Ukraine mu karere ka Krasnodar, ku nkombe z’Inyanja y’Umukara (Black Sea), mu gihe abandi bagera kuri 40 bakomerekeye muri icyo gitero.
Guverineri w’akarere ka Krasnodar, Veniamine Kondratiev, yatangaje ko ahagabwe igitero hatari ibikorwa remezo bya gisirikare, ashimangira ko abahasize ubuzima n’abakomeretse ari abaturage basanzwe, barimo abana batatu.
Ibi bibaye mu gihe intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine ikomeje kurangwa n’ibitero birebire byambukiranya imipaka.
Impande zombi zikomeje gushinjanya kugaba ibitero ku baturage n’ibikorwaremezo bitari ibya gisirikare, ariko buri ruhande rukabihakana.
Mu gihe aya makuru yatangazwaga, ubuyobozi bwa Ukraine ntibwari bwagira icyo butangaza ku birego byatanzwe n’abayobozi b’u Burusiya.
Amakuru aracyashingiye ku byo ubuyobozi bw’akarere ka Krasnodar bwatangaje, kandi ntandi makuru yigenga yemejwe. Ukraine na yo yari itaratanga igisubizo cyayo kuri ayo makuru.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw