Sunday, 22 Nov 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
FRN Yigaruriye Utundi Turere 4 Muri Kalehe
Uganda: Ubutumwa Bwa Muhoozi Kuri Alupo Bwakurikiwe no Kuburirwa Irengero kwa Konti Ye ya X
RDC: Abasirikare 66 Bakatiwe Urwo Gupfa Bazira Ubugwari mu Ntambara
RDC: Ikibuga cy’Indege cya Bunia Cyakomeje Gufungwa Kugeza Muri Gashyantare 2027
OMS Yihanangirije ku Bitero Byagabwe ku Bigo Bivura Ebola Muri Kivu ya Ruguru
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > FIZI: Ifatwa rya Angulé Ryasize Mulima ku Gitutu cya AFC/M23
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

FIZI: Ifatwa rya Angulé Ryasize Mulima ku Gitutu cya AFC/M23

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: September 7, 2026 8:54 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umutekano ukomeje kuba muke mu gace ka Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane ku murongo wa Point Zéro, nyuma y’amakuru avuga ko agace ka Angulé kafashwe, mu gihe abarwanyi ba AFC/M23 bakomeje kwegereza Mulima.

Amakuru aturuka muri aka gace kuri iki Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, avuga ko ifatwa rya Angulé ryahinduye imiterere y’imirwano muri ako gace, aho abarwanyi ba AFC/M23 bivugwa ko bakomeje gusatira ahazwi nka Mulima.

Ibi byatumye abaturage bo mu bice bikikije Mulima bakomeza kugira impungenge z’umutekano, mu gihe imirongo y’abarwanyi ikomeje guhinduka kandi imirwano ikaba ishobora gukomeza gukwira mu bice bitandukanye bya Fizi.

Rwandatribune yagerageje kuvugana na Lt. Reagan Kalonji, Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) muri Kivu y’Amajyepfo, kugira ngo atange ibisobanuro ku makuru avuga ko AFC/M23 yegereye Mulima ndetse n’ay’ifatwa rya Angulé.

Icyakora, kugeza igihe iyi nkuru yatangazwaga, Lt. Reagan Kalonji ntiyabashije kuboneka kuri telefoni ngendanwa.

Kugeza ubu, amakuru ku buryo ibintu bihagaze muri Mulima n’andi makuru ajyanye n’ikorwa ry’imirwano muri aka gace aracyakurikiranwa.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Klaus-Michael Kühne Yapfuye Asize Umutungo wa €42.2Bn Muri Fondation
Next Article Uvira: Mai-Mai Wiyita “Gen Fyeka Adui wa Congo” Yatawe Muri Yombi na FARDC
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUBUZIMA

Eswatini: Princess Lindiwe, Mushiki w’Umwami Mswati III, Yapfuye

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Burundi Bwongeye Kuvuga kuri FDLR, Bizimana Ahakana ko Uyu Mutwe Wigeze Gutera u Rwanda

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUUBUZIMAUMUTEKANO

Kigali: Inyubako n’Ibikorwa by’Ubucuruzi 10 Byafunzwe Kubera Kutuzuza Ibisabwa mu Kwirinda Inkongi

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Jeanine Mabunda Yerekeje mu Burasirazuba bwa RDC ngo Ayobore Guverinoma ya FRN

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?