Sunday, 22 Nov 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
FRN Yigaruriye Utundi Turere 4 Muri Kalehe
Uganda: Ubutumwa Bwa Muhoozi Kuri Alupo Bwakurikiwe no Kuburirwa Irengero kwa Konti Ye ya X
RDC: Abasirikare 66 Bakatiwe Urwo Gupfa Bazira Ubugwari mu Ntambara
RDC: Ikibuga cy’Indege cya Bunia Cyakomeje Gufungwa Kugeza Muri Gashyantare 2027
OMS Yihanangirije ku Bitero Byagabwe ku Bigo Bivura Ebola Muri Kivu ya Ruguru
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Amakuru Avuga ko Umunyamulenge w’Imyaka 70 Yaburiwe Irengero mu Burundi
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Amakuru Avuga ko Umunyamulenge w’Imyaka 70 Yaburiwe Irengero mu Burundi

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: September 24, 2026 8:42 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umusaza w’Umunyamulenge witwa Ntore Rugonderani, ufite imyaka 70, bivugwa ko yaburiwe irengero nyuma yo gukurwa iwe mu rugo mu nkambi y’impunzi ya Bwagiriza, mu Ntara ya Ruyigi mu Burundi.

Amakuru yatangajwe n’urubuga Kivu New avuga ko Rugonderani yaba yarafashwe n’abantu bavuga ko ari abakozi b’inzego z’iperereza z’u Burundi, bakamujyana ahantu hataramenyekana.

Nk’uko ayo makuru abivuga, uyu musaza yakuwe iwe mu gitondo cyo ku wa 20 Nzeri 2026, hagati ya saa tatu na saa cyenda, kuva ubwo umuryango we ukaba utarongera kumenya aho aherereye.

Rugonderani aba mu nkambi ya Bwagiriza, aho bivugwa ko ari umwarimu mu itorero rya CADEC rikorera muri iyo nkambi.

Umuryango we, nk’uko Kivu New ibitangaza, ufite impungenge ku mutekano we, kuko kugeza ubu utaramenya aho yajyanywe cyangwa abamufashe.

Iyi nkuru kandi ivuga ko Ntore Rugonderani yaba ari Umunyamulenge wa munani uvugwa ko yaburiwe irengero mu Burundi mu gihe kitaragera ku byumweru bibiri.

Ibi bikomeje gutera impungenge mu Banyamulenge baba mu nkambi z’impunzi zo mu Burundi, cyane cyane ku bijyanye n’umutekano wabo.

Kugeza ubu, nta tangazo ry’inzego z’u Burundi ryemeza ko Ntore Rugonderani yafashwe cyangwa ryasobanuye aho aherereye.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ituri: Inkongi y’Umuriro Yibasiye Site y’Abimuwe ya Kigonze Muri Bunia
Next Article AFC/M23: Haravugwa Impaka ku Bubasha bwa Gen. Makenga n’Imicungire y’Umutungo
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

UMUTEKANOMU MAHANGA

Ukraine: Russian Missile and Drone Strikes Leave Devastation Across Kyiv

By
Mwizerwa Ally
MU MAHANGAAMAKURU

Cambodia, Laos na Myanmar Ku Isonga Mu Bihugu Byagaragayemo Abanyarwanda Bacurujwe

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Umutwe: Sena ya Amerika Yagerageje Kugabanya Ububasha bwa Trump ku Ntambara ya Iran

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Kagame ku Bafunga Inganda z’Inzoga: “Abantu Barapfa, ese Turashaka Inganda Cyangwa Abakozi Bazikoramo Bagahitanwa n’Ibyo Bakora?”

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?