Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Kim Jong-un Yongeye Kugaragara mu Ruhame Nyuma y’Ibihuha by’Uko Yapfuye
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Kim Jong-un Yongeye Kugaragara mu Ruhame Nyuma y’Ibihuha by’Uko Yapfuye

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: October 21, 2026 10:00 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, yongeye kugaragara mu mafoto yasohowe n’ibitangazamakuru bya Leta, ari kumwe n’umukobwa we Kim Ju-ae, basuye imurikagurisha ry’imyambaro n’inkweto ryabereye i Pyongyang, nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru hakwirakwijwe amakuru atigeze yemezwa yavugaga ko yapfuye.

Aya mafoto yasohotse mu gihe hari hamaze iminsi havugwa ko Kim Jong-un, ufite imyaka 42, yari arembye bikomeye nyuma yo kugira ikibazo cy’ubwonko kizwi nka stroke, ndetse ko yari yajyanywe mu bitaro i Beijing mu Bushinwa.

Ikinyamakuru The Telegraph cyatangaje ku wa 20 Ukwakira 2026 ko ibyo birego byari byarakwirakwijwe na Wanjun Xie, umunyapolitiki ukomoka mu Bushinwa uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyobora Ishyaka riharanira Demokarasi mu Bushinwa (Chinese Democratic Party).

Xie yari yavuze ko Kim Jong-un yajyanywe mu Bushinwa kwivuza nyuma yo kugira ikibazo gikomeye cy’ubuzima. Nyuma yaje gutangaza ko yapfuye, avuga ko umurambo we wasubijwe muri Koreya ya Ruguru mu ibanga.

Gusa, nta bimenyetso byashyizwe ahagaragara byemeza ayo makuru, ndetse nta gihamya yigenga yagaragajwe yemeza ko uwo muyobozi yaba yarapfuye.

Mu mafoto yashyizwe ahagaragara n’Ikigo Ntaramakuru cya Koreya ya Ruguru, KCNA, Kim Jong-un agaragara ari kumwe n’umukobwa we Kim Ju-ae, bivugwa ko afite imyaka 13, basura imurikagurisha ry’imyambaro n’inkweto mu murwa mukuru Pyongyang.

Mu mafoto amwe, Kim Jong-un agaragara yitegereza inkweto y’ibara rya rozari, mu gihe andi amugaragaza asuzuma imyenda itandukanye, irimo amakoti yagenewe kwifashishwa mu gihe cy’ubukonje.
KCNA yatangaje ko ayo mafoto yafashwe ku wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026.

Kugaragara kwe muri ayo mafoto byongeye kwibutsa benshi ko amakuru y’urupfu rwe yari amaze iminsi akwirakwizwa atari yashyigikiwe n’ibimenyetso bifatika.

Si ubwa Mbere amakuru nkayo akwirakwizwa kuri Kim Jong- Un kuko mu 2020 na bwo, hari ibihuha byavugaga ko yapfuye nyuma yo kubagwa umutima. Icyo gihe, yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’igihe ayo makuru akwirakwiriye.

Hagati aho, ibibazo bijyanye nuzasimbura Kim Jong-un bikomeje kuvugisha benshi, cyane cyane ko umukobwa we Kim Ju-ae amaze kugaragara mu bikorwa bitandukanye bifite akamaro mu miyoborere y’igihugu.

Urwego rw’Ubutasi rwa Koreya y’Epfo ruvuga ko rukeka ko Kim Jong-un ashobora kuba arimo gutegura umukobwa we ngo azamusimbure. Ibyo rushingira ku kuba amaze kujyana na se mu bikorwa bikomeye, birimo ibijyanye n’igisirikare.

Nubwo bimeze bityo, kuba Kim Ju-ae agaragara muri ibyo bikorwa ntibihamya ko yamaze kugenwa nk’uzasimbura se.

Aramutse agiye ku butegetsi, yaba abaye umugore wa mbere uyoboye Koreya ya Ruguru kuva icyo gihugu cyashingwa.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ebola Yageze muri Nigeria, Abantu 44 Bari Gukurikiranwa
Next Article Perezida Kagame Yasabye Urubyiruko Kwirinda Ibyangiza Ejo Hazaza Harwo
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Perezida Kagame Yifatanyije na Qatar Mu Kababaro Ko Kubura Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

EAR: Dr. Manasseh Gahima Yahawe Inkoni y’Ubushumba

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

RDC: Museveni Yashyize Igitutu Kuri Tshisekedi cyo Kuganira na AFC/M23

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

RDC: Inzego Zo Muri Fizi Zavanyeho Bariyeri Zirenga 20 n’Ahafungirwa Abantu Mu Buryo Butemewe

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?