Friday, 30 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Tshisekedi Yasabye u Burusiya Gushyigikira Icyemezo cyo Gusaba u Rwanda Kuvana Ingabo muri RDC
Umugore Yishwe n’Isasu, Abandi 3 Bakomereka mu Mirwano Hafi ya Uganda
RDC: Abantu 5 Bakekwaho Igitero Cyahitanye Abarinzi ba SOFICOM
RDC: Abasirikare bakuru 2 ba FARDC Biyunze na FRN
RDC: Vincent Tengera, Umunyapolitiki Urwanya Ivangura Rishingiye ku Bwoko Kandi Agaharanira Ubumwe mu Burasirazuba bwa RDC
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Nduhungirehe Yanenze Abashaka Kugereka ku Rwanda Ibibazo Bya Congo
AMAKURUPOLITIKE

Nduhungirehe Yanenze Abashaka Kugereka ku Rwanda Ibibazo Bya Congo

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: October 29, 2026 9:04 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rutagomba gufatwa nk’aho ari rwo nyirabayazana w’ibibazo byose by’umutekano n’imiyoborere bikomeje kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yabitangaje ku wa 28 Ukwakira 2026, ubwo yari i Moscow mu Burusiya, aho yitabiriye inama ihuza u Burusiya n’ibihugu bya Afurika.

Mu kiganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru AFP, Nduhungirehe yavuze ko ibibazo bya politiki n’umutekano muri RDC ari ibibazo Abanyekongo bagomba gukemura, anenga uburyo u Rwanda rushinjwa inshingano z’ibibazo by’icyo gihugu.

Yamaganye kandi ibivugwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa ko Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa RDC, ari umuntu ukorera inyungu z’u Rwanda, avuga ko ibibazo bya politiki hagati y’Abanyekongo bigomba gukemurwa binyuze muri politiki.

Ibi yabivuze mu gihe Amerika yari igiye gutangaza ibihano kuri Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda na Zigama CSS, ishinja gufasha M23.

U Rwanda ruhakana gushyigikira uwo mutwe, mu gihe ubutegetsi bwa RDC n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye bwo bushinja Kigali kugira uruhare mu bikorwa byawo.

Nduhungirehe kandi yemeje ko hakiri ibiganiro ku gitekerezo cyo gushyiraho mu Rwanda ikigo cyakwifashishwa mu kwakira abimukira bamwe bazaba birukanywe mu bihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Karidinali Ambongo Avuga ko Ibiganiro Bya RDC Bisize Inyuma Imitwe Yitwaje Intwaro Byaba ari Amagambo Gusa
Next Article FARDC Yahamagariye Abarwanyi ba FRN Gusubira mu Ngabo za Leta
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

Nigeria: Umubyeyi Yashyize Kungoyi Umwana We Amuziza Ko Atakubuye Munzu

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Abantu 8 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’inzoga zitemewe

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUBUTABERA

Urukiko Rwategetse White House Gusubiza CNN, MS NOW na Politico mu Banyamakuru Bemerewe Kuyinjiramo

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Burkina Faso, Mali na Niger baburiye Perezida Tinubu wa Nigeria nyuma yo kuvuga ko umutekano muke muri Sahel uri mu bitera ibibazo bya Nigeria

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?