Impungenge z’uko intambara ishobora gukwira mu bindi bice by’Ihembe rya Afurika ziriyongera, bitewe n’ubushyamirane hagati ya Etiyopiya na Eritrea, ibibazo by’umutekano imbere muri Etiyopiya ndetse n’ukutumvikana ku ikoreshwa ry’amazi y’uruzi rwa Nile.
Ibi byagarutsweho mu isesengura ry’ibiro ntaramakuru Associated Press (AP) ryasohotse ku wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026, rigaragaza ko ibibazo bitandukanye byo mu karere bishobora guhura bikabyara amakimbirane akomeye kurushaho.
Icyakora, AP ivuga ko umubano wabyo wongeye kuzamo igitotsi, buri gihugu gishinja ikindi kwica ubusugire bwacyo no gushyigikira imitwe irwanya ubutegetsi.
Mu gihe Etiyopiya ihanganye n’ibibazo by’umutekano imbere mu gihugu, harimo amakimbirane yo mu karere ka Tigray, impungenge ni uko ubushyamirane n’igihugu gituranyi bushobora kongera ubukana bw’ibibazo bisanzwe bihari.
Amakimbirane yo muri Tigray na yo aracyafite ingaruka ku mutekano w’abaturage, nyuma y’uko amasezerano y’amahoro yasinywe mu 2022 yari agamije guhagarika intambara hagati ya Leta n’Ishyaka rya TPLF.
Ikindi kibazo gikomeje gutera impaka ni icyifuzo cya Etiyopiya cyo kubona inzira ihamye igera ku nyanja, kuko ari igihugu kitagira inkombe kuva Eritrea yabona ubwigenge mu 1993.
Mu 2024, Etiyopiya yagiranye amasezerano na Somaliland ajyanye no gushaka inzira igera ku nyanja, bitera impaka n’umwuka mubi mu karere, cyane cyane muri Somalia.
Iki kibazo cyatumye ibindi bihugu birimo Misiri na Eritrea na byo bigira uruhare mu mikoranire y’umutekano ishobora guhindura uko ibihugu byo mu karere bihagaze.
Nubwo kubona inzira igera ku nyanja bifite akamaro ku bukungu bwa Etiyopiya, uburyo iki kibazo gishakirwa igisubizo bushobora kugira ingaruka ku mubano wayo n’abaturanyi.
Ikindi kibazo gikomeye ni urugomero runini rwa Etiyopiya ku ruzi rwa Nile, ruzwi nka Grand Ethiopian Renaissance Dam.
Etiyopiya ivuga ko uru rugomero ruzafasha mu kongera umusaruro w’amashanyarazi no guteza imbere ubukungu bwayo.
Icyakora, Misiri na Sudani bimaze igihe bigaragaza impungenge ku ngaruka rushobora kugira ku mazi bigenderaho.
Ibi bihugu bifite impungenge ko uburyo amazi y’uruzi rwa Nile azakoreshwa bushobora kugira ingaruka ku buhinzi, ku gutanga amazi no ku mutekano w’ibiribwa.
AP ivuga ko nubwo hari imbaraga z’ubuhuza zashyizweho, ibihugu birebwa n’iki kibazo bitaragera ku bwumvikane buhamye ku buryo bwo gucunga aya mazi.
Icyo isesengura rya AP rishyira imbere ni uko ibibazo by’umutekano muri Tigray, umwuka mubi hagati ya Etiyopiya na Eritrea, gushaka inzira igera ku nyanja n’amakimbirane ku mazi bishobora guhura bikongera ibyago by’intambara mu karere.
Uko ibihugu birebwa n’ibi bibazo bizitwara, uko bizakomeza ibiganiro ndetse n’uruhare rw’abahuza mpuzamahanga ni byo bizagira uruhare mu kugena niba umwuka mubi uzacogora cyangwa uzakomeza gukara.
Rwandatribune.rw