Bujumbura — 4 Nzeri 2026
Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yasuye ikigo cya Kigarika, giherereye mu gace ka Buhumuza, ahahoze ari Intara ya Ruyigi, aho urubyiruko rurimo n’abagize umutwe w’Imbonerakure ruri guhabwa imyitozo ya gisirikare n’iyerekeye kwitwara gisirikare.
Uru ruzinduko ruje mu gihe hakomeje impaka ku ruhare n’icyerekezo cy’uyu mutwe w’urubyiruko rushamikiye ku ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD.
Ikigo cya Kigarika cyahoze ari ikigo cya Leta y’u Burundi gishinzwe gutuburiramo no kororeramo imbuto, ariko ubu kikaba gikoreshwa mu bikorwa bya FRAD, umutwe u Burundi busobanura nk’uw’Inkeragutabara ugamije gushyigikira iterambere ry’igihugu.
FRAD ihuriyemo abasirikare basezerewe mu ngabo ndetse n’urubyiruko rwatoranyijwe mu bice bitandukanye by’igihugu.
Perezidansi y’u Burundi ivuga ko uyu mutwe ugamije guha abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru uburyo bwo gukomeza kugira uruhare mu bikorwa by’igihugu.
Ku rubyiruko rujya muri FRAD, ruteganyirizwa amahugurwa arimo ay’imyitwarire ya gisirikare, imyuga ndetse n’ubushabitsi, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere no kugira uruhare mu bikorwa by’igihugu.
Nubwo Leta y’u Burundi isobanura FRAD nk’umutwe ugamije iterambere n’uruhare rw’abasirikare basezerewe hamwe n’urubyiruko, kuba bamwe mu rubyiruko ruri muri ayo mahugurwa ari Imbonerakure byongeye kuzamura impaka ku ruhare rw’uyu mutwe mu bikorwa by’umutekano.
Imbonerakure ni umutwe w’urubyiruko rushamikiye ku ishyaka CNDD-FDD, riri ku butegetsi mu Burundi kuva mu 2005.
Mu myaka ishize, uyu mutwe wagiye ushinjwa n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kugira uruhare mu bikorwa by’ihohoterwa rya politiki n’ibindi bikorwa by’umutekano.
Leta y’u Burundi ariko ivuga ko gahunda zo gutoza urubyiruko ziri muri FRAD zigamije kubaha ubumenyi, kubategura mu bijyanye n’imyuga no kubafasha kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Twagiramungu Amosi
Rwandatribune.rw