Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA) cyashyize ahagaragara inyandiko ivuguruye igaragaza amabwiriza agenga imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, isobanura ibikorwa byemewe, ibisaba uruhushya rwihariye n’ibibujijwe kuri buri cyiciro cy’ubutaka.
Aya mabwiriza agaragaza kandi ibipimo by’ubuso bw’ibibanza, igice cy’ubutaka inyubako zemerewe gufata, ubucucike bw’imiturire, umubare w’amagorofa yemerewe, aho ibinyabiziga bihagarara n’intera inyubako zigomba gusiga hagati yazo n’imbibi z’ibibanza cyangwa ahantu harinzwe.
Mu byo iyi nyandiko ishyiraho harimo n’ibisabwa byihariye ku mikoreshereze y’ubutaka bwagenewe amarimbi, aho ibikorwa bimwe na bimwe by’ubwubatsi bibujijwe.
Imiturire igabanyijemo ibyiciro bitandatu
Ubutaka bugenewe guturwaho bwashyizwe mu byiciro bitandatu birimo R1, R1A, R1B, R2, R3 na R4. Buri cyiciro gifite imiterere y’imiturire n’ibipimo bigomba kubahirizwa, hagendewe ku miterere y’aho ubutaka buherereye n’igishushanyo mbonera cyahateganyirijwe.
Ku bijyanye n’imiturire yo mu rwego rwo hejuru, inyandiko ivuga ko impushya zo kubaka amazu manini y’amagorofa yo mu bwoko bwa ‘villas’ cyangwa ‘mansions’ zitazajya zitangwa mbere y’uko hashyirwaho amabwiriza yihariye azagenga ubwo bwubatsi.
Amabwiriza mashya yemera kandi ko ibikorwa by’ubucuruzi bishobora guhuzwa n’imiturire mu duce twabigenewe, mu gihe inganda zo zigomba kubahiriza intera izitandukanya n’ahatuwe abantu kugira ngo hagabanywe ingaruka zishobora guterwa n’ibikorwa byazo.
Mu cyiciro cya PF6, cyagenewe amarimbi n’ahakorerwa ibikorwa byo gutwika imirambo, hemewe amarimbi, aho imirambo itwikirwa n’ibikorwa bifasha mu gutanga izo serivisi.
Icyakora, inyandiko ibuza kubaka ibice bya beto no gushyiraho amakaro mu marimbi, haba munsi cyangwa hejuru y’ubutaka.
Hari ibikorwa bishobora gusuzumwa kugira ngo byemererwe muri ibi bice, birimo amazu y’abakozi bashinzwe kwita ku irimbi, ubwiherero n’ahantu ho gusengera ku hantu hatwikirwa imirambo.
Iyo irimbi riri hafi y’igishanga, hasabwa gukorwa isuzumangaruka ku bidukikije.
Hanateganywa intera iri hagati ya metero 200 na 300, aho ibikorwa byemewe ari ibitagira inyubako n’ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije.
Amashuri n’amavuriro na byo byashyiriweho ibyiciro
Inyandiko yashyize ibikorwaremezo bifasha abaturage mu byiciro bitandukanye, hagamijwe gutuma serivisi z’ibanze zibegerezwa.
Ibyo byiciro birimo PF1 igizwe n’ibikorwa by’uburezi n’ubushakashatsi, PF2 ikubiyemo ibijyanye n’ubuzima, PF3 ikagenerwa ibikorwa by’idini, PF4 ikaba iy’umuco, umurage n’inzibutso, PF5 ikagenerwa imikino n’imyidagaduro, mu gihe PF6 yagenewe amarimbi n’ahantu hatwikirwa imirambo.
Ku bijyanye n’ubuvuzi, hateganyijwe ko ikigo nderabuzima kimwe kijya mu gace gatuwe n’abaturage bari hagati ya 15.000 na 20.000. Icyo kigo kigomba kubakwa ku buso bwa hegitari 0,2.
Aya mabwiriza agamije gutuma ibikorwa by’ubwubatsi n’ibindi bikorwa bikorwa hakurikijwe imikoreshereze y’ubutaka yateganyijwe, hirindwa kubaka ahantu hatabigenewe no kubangamira imiturire, ibidukikije n’ibikorwaremezo rusange.
Rwandatribune.rw
