Ishyaka ry’Aba-Démocrates ryatsinze amatora yo hagati ya manda (Midterm Elections) yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 3 Ugushyingo 2026, ryegukana ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko no muri Sena, mu gihe ishyaka ry’Aba-Républicains rya Perezida Donald Trump ryatakaje imyanya myinshi.
Iyi ntsinzi iha Aba-Démocrates ijambo rikomeye mu gufata ibyemezo by’ingenzi by’igihugu, mu gihe Trump asigaje imyaka ibiri ku butegetsi.
Mu Nteko Ishinga Amategeko, Aba-Démocrates begukanye imyanya irenga 25 yari isanzwe ifitwe n’Aba-Républicains, bituma bagira ubwiganze muri iyo nteko. Mu mibare yari imaze gutangazwa, bari bamaze kubona imyanya 225, mu gihe Aba-Républicains bari bafite 137, nubwo kubarura amajwi byari bigikomeje mu duce tumwe na tumwe.
No muri Sena, Aba-Démocrates batsinze imyanya irindwi yari isanzwe ifitwe n’Aba-Républicains, bituma bagira ubwiganze bw’imyanya 54 kuri 100, nk’uko imibare y’agateganyo yari yatangajwe ibigaragaza.
Mu myanya ikomeye yegukanywe n’Aba-Démocrates harimo iya Texas, Kansas, Iowa, Ohio, Maine, North Carolina na South Carolina.
Muri Texas, James Talarico yatsinze Ken Paxton mu guhatanira umwanya wa Sena, mu gihe Adam Hamilton yatsinze muri Kansas, aho Aba-Démocrates bari bamaze imyaka 94 batabona Senateri.
Izi ntsinzi zagaragaje ko Aba-Démocrates bashoboye kwigarurira amajwi no mu duce twari dusanzwe dufatwa nk’ibirindiro by’Aba-Républicains.
Impamvu zatumye ishyaka rya Trump ritsindwa
Ibyavuye muri aya matora byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko Abanyamerika benshi batishimiye imikorere y’ubutegetsi bwa Donald Trump.
Mu byagize uruhare mu gutsindwa kw’Aba-Républicains harimo izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa, ikiguzi cy’imibereho, impungenge z’ubukungu n’intambara ya Iran.
Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, na we yavuze ko intambara igihugu cye kirimo na Iran yagize uruhare rukomeye mu gutsindwa kw’ishyaka rye, agaragaza ko ari imwe mu mpamvu zikomeye zatumye Abanyamerika baritakariza icyizere.
Icyo gutsindwa bivuze kuri Trump
Kuba Aba-Démocrates begukanye ubwiganze muri Sena no mu Nteko Ishinga Amategeko bishobora kugora Trump gushyira mu bikorwa imwe mu migambi ye ya politiki mu myaka ibiri isigaye ya manda ye.
Abagize ayo mashyaka bazagira uruhare rukomeye mu gusuzuma imishinga y’amategeko ya Perezida, kwemeza bamwe mu bayobozi ashyiraho no gukora iperereza ku mikorere y’ubutegetsi bwe.
Ku rundi ruhande, Trump yavuze ko atabona ibyavuye muri aya matora nk’igihombo cye bwite, ashimangira ko Aba-Démocrates bakoze ubukangurambaga bwiza, ariko avuga ko hari n’abakandida b’ishyaka rye batitwaye neza.
Amatora yo hagati ya manda abera muri Amerika buri myaka ibiri, hagati y’amatora ya Perezida. Ni uburyo Abanyamerika bahitamo ababahagararira muri Kongere n’abayobozi bo muri za Leta, bikaba n’umwanya wo kugaragaza uko babona imikorere y’ubutegetsi buriho.
Iyi ntsinzi ije mu gihe hasigaye imyaka ibiri ngo manda ya kabiri ya Donald Trump irangire, ikaba ishobora guhindura imiterere y’imikoranire hagati y’Ibiro bya Perezida na Kongere mu gihe gisigaye cy’ubutegetsi bwe.
Rwandatribune.rw
