Sunday, 20 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Papa Leo XIV Yavuze ko Ivugururwa ry’Imihango ya Misa Ryari Rikenewe
AMAKURUMU MAHANGA

Papa Leo XIV Yavuze ko Ivugururwa ry’Imihango ya Misa Ryari Rikenewe

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 27, 2026 3:14 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Papa Leo XIV yavuze ko ivugururwa ry’imihango ya Misa ryakozwe n’Inama Nkuru ya Kiliziya Gatolika yabereye i Vatikani, Vatican II, ryari “ngombwa” kugira ngo abakirisitu barusheho kugira uruhare rufatika mu isengesho rya Misa.

Ibi Papa Leo XIV yabigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2026, ubwo yayoboraga ibiganiro bya buri cyumweru bigenewe abakirisitu byabereye muri Basilica ya Mutagatifu Petero i Vatikani.

Papa Leo XIV yagarutse ku mpamvu zatumye habaho ivugururwa ry’imihango ya Misa, ryateguwe hashingiwe ku nyandiko Sacrosanctum Concilium, imwe mu nyandiko z’ingenzi z’Inama Nkuru ya Vatican II ivuga ku bijyanye n’imihango y’amasengesho ya Kiliziya.

Iri vugururwa ryatumye Misa ishobora gusomwa mu ndimi zivugwa n’abaturage, aho gukoresha gusa Ikilatini, ndetse rihindura bimwe mu bigize imihango ya Misa yakorwaga muri Kiliziya y’Abagatolika bo mu muhango w’Ikilatini.
Papa Leo yavuze ko Inama Nkuru ya Vatican II yari ihangayikishijwe n’uko abakirisitu benshi bajyaga mu Misa nk’“abarebera bucece”, nta ruhare rugaragara bagize mu isengesho.
Yagize ati: “Uruhare rw’abakirisitu ntirushobora kuba urwo kwirebera gusa.”

Yasobanuye ko ari muri urwo rwego havutse igitekerezo cyo koroshya uburyo abakirisitu bagera ku butunzi buri mu nyandiko za Bibiliya n’amasengesho, ndetse no kunoza imigendekere y’imihango ya Misa ugereranyije n’uko yari iteye mu bitabo by’imihango byakoreshwaga icyo gihe.

Impaka ku ivugururwa rya Misa ziracyakomeje
Ivugururwa ry’imihango ya Misa ryakomeje kuba intandaro y’impaka muri Kiliziya Gatolika kuva ryemezwa mu 1963.

Izi mpaka zongeye gukomera cyane mu 2021, ubwo Papa Francis yashyiragaho amabwiriza akakaye agenga Misa yo mu Kilatini yakorwaga mbere y’Inama Nkuru ya Vatican II. Mbere ye, Papa Benedict XVI yari yaroroheje amwe mu mabwiriza yagengaga iyo Misa.

Iki kibazo cyongeye kuvugwa cyane muri iyi mpeshyi, nyuma y’uko abayobozi b’umuryango w’abasaseridoti bazwi nka Society of St. Pius X, usanzwe unenga imihango ya Misa ivuguruye, birukanywe muri Kiliziya Gatolika.

Uwo muryango umaze igihe uvuga ko imihango ya Misa ivuguruye idahagije mu rwego rw’umwuka kandi uyinenga bikomeye.

Nyuma y’ibi, bamwe mu bayobozi bakomeye ba Kiliziya Gatolika basabye ko abakirisitu bongererwa amahirwe yo gusenga Misa yo mu buryo bwakoreshwaga mbere ya Vatican II.

Nubwo hari abo basabye ko ayo mabwiriza ahindurwa, umuyobozi w’urwego rwa Vatikani rushinzwe liturujiya yavuze ko Papa Leo XIV atazavanaho amabwiriza yashyizweho na Papa Francis mu 2021.

Yanditse kandi mu nyandiko yohererejwe abakardinali ko Misa ivuguruye ikwiye kuba ari yo yonyine ikoreshwa muri Kiliziya z’umuhango w’Ikilatini.

Papa Leo yamaganye imikoreshereze mibi y’imihango
Mu kiganiro cye cyo ku wa Gatatu, Papa Leo XIV yanagarutse ku bibazo by’imikoreshereze mibi y’imihango ya Misa, bikunze kuvugwa n’abakirisitu bashyigikiye uburyo bwa kera.

Yavuze ko gusobanukirwa neza inyigisho za Vatican II ku bijyanye na liturujiya bifasha no kwirinda imikoreshereze mibi yabaye mu bice bimwe bya Kiliziya nyuma y’Inama Nkuru ya Vatican II.

Yasobanuye ko hari bamwe bafashe zimwe mu ngingo zari zigamije kuvugurura imihango bakazishyira mu bikorwa bikabije cyangwa bakazisobanura nabi, ibintu yavuze ko hari n’ubu bikigaragara rimwe na rimwe.

Gusa Papa Leo yashimangiye ko ivugururwa ry’imihango ya Misa “rifite imizi mu murage muzima wa Kiliziya.”

Yagize ati liturujiya ari ikintu kizima, bityo ko mu binyejana bitandukanye yagiye igira impinduka n’iterambere. Yavuze ko ubuyobozi bwa Kiliziya bwagiye buhuza imihango n’ibikenewe n’ibihe bitandukanye.

Papa Leo yavuze ko, kubera iyo mpamvu, atari ibintu bitangaje kuba Vatican II yarabonye ko ari ngombwa kuvugurura ibitabo by’imihango, mu gihe yubaha umurage Kiliziya yari ifite kandi ishaka ko uwo murage urushaho kugera ku bakirisitu.

Vatican II ni yo nsanganyamatsiko ya mbere ya katechizisimu ya Papa Leo
Muri Mutarama 2026, Papa Leo XIV yahisemo inyandiko z’Inama Nkuru ya Vatican II nk’insanganyamatsiko y’ibiganiro bye bya mbere bya katechizisimu kuva aba Papa.

Yavuze ko abakirisitu bagomba kumenya no gusobanukirwa inyigisho z’iyo nama kugira ngo bakomeze gushaka uburyo n’inzira zo gushyira mu bikorwa ibyo yigishije.

Kuva mu cyumweru gitaha, Papa Leo XIV azatangira kwibanda ku nyandiko Gaudium et Spes, ari yo Itegeko Nshinga rya Vatican II ryibanda ku nshingano za Kiliziya n’imibanire yayo n’isi ya none.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Minisitiri w’Intebe wa Qatar Agiye i Tehran mu Rwego Rwo Gusubukura Ibiganiro Hagati ya Iran na Amerika
Next Article RDC: Abahoze mu Mutwe wa CRP wa Thomas Lubanga Bari Barahungiye Muri Uganda Basubiye Muri Ituri
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Ebola Yo muri RDC Yageze mu Bufaransa, Umuganga wa Mbere Yanduye

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Kigali Yinjiye Mu Ihuriro ry’Imijyi Ikomeye Yakira Inama ku Isi

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Moldova: Minisitiri Mushya Yeguye Ataramara Icyumweru

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGA

Australia: H5N1 Yagaragaye Bwa Mbere Mu Nyamaswa y’Inyamabere

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?