Abahoze ari abarwanyi icyenda (9) bo mu mutwe witwaje intwaro wa Convention pour la Révolution Populaire (CRP), wari uyobowe na Thomas Lubanga, bari bamaze igihe barahungiye muri Uganda, basubiye mu Ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba bahoze ari abarwanyi bageze mu mujyi wa Bunia, umurwa mukuru w’Intara ya Ituri, aho ku wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2026 bakiriwe na Guverineri wa Gisirikare w’iyi ntara, Major General Kasongo Mulumba Batoka Gaby.
Bavuze ko icyatumye bafata icyemezo cyo gutaha ari ukugira uruhare mu nzira y’amahoro n’ubwiyunge ikkomeje muri Ituri.
Patrick Ruvale, wavugaga mu izina ry’aba bahoze ari abarwanyi, yavuze ko bamenye ko intambara nta terambere izana, bityo bagahitamo gutaha, gukora no kubana mu mahoro n’abandi baturage.
Ati: “Twabonye ko intambara nta cyo yubaka. Ni yo mpamvu twafashe icyemezo cyo gutaha iwacu, gukora no kubana mu mahoro n’abavandimwe bacu.”
Ruvale kandi yasabye imitwe yitwaje intwaro gushyira hasi intwaro, anasaba abandi baturage bahunze igihugu gutahuka, bakitabira inzira y’amahoro yashyizweho n’ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagaragaje ko ubuzima bw’abaturage bari mu nkambi z’abimuwe n’intambara bukomeje kuba bugoye, avuga ko amahoro ari yo yonyine yatuma basubira mu byabo.
Ati: “Biragoye kugira uruhare mu nzira y’amahoro uri hanze y’igihugu cyawe.
Turasaba abari mu buhungiro ndetse n’abafite intwaro mu buryo butemewe n’amategeko guhitamo inzira y’amahoro.
Ababyeyi bacu, abavandimwe n’imiryango yacu barimo kubabara cyane mu nkambi z’abimuwe. Amahoro azatuma basubira mu byabo.”
CRP ni umutwe witwaje intwaro wari uyobowe na Thomas Lubanga, wahoze ayobora Union des Patriotes Congolais (UPC), nyuma akatirwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kubera uruhare mu gushora abana mu mirwano.
Mu mezi ashize, bamwe mu barwanyi b’uyu mutwe bamaze gushyira intwaro hasi bakishyikiriza Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu gihe abandi bahungiye muri Uganda yari ibaturanye, bashaka guhunga ibikorwa bya gisirikare byaberaga muri ako gace.
Kugaruka kw’aba bantu icyenda gufatwa nk’intambwe mu gushimangira inzira y’amahoro n’ubwiyunge muri Ituri, cyane cyane mu gihe hakomeje gushishikarizwa imitwe yitwaje intwaro gushyira hasi intwaro no guhitamo ibiganiro n’ubwumvikane.
Rwandatribune.rw