
Hotel ya Nengo Eden Park iherereye mu Karere ka Rubavu yongeye gufungurwa, bituma igitaramo Ivy Summer Fest cyari cyarashyizwe mu gihirahiro cyongera kwemezwa ko kizaba muri iyi mpera z’icyumweru cyo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora.
Abategura iki gitaramo batangaje ko kizaba ku wa 4 Nyakanga 2026, kikazitabirwa n’umuhanzi w’Umunyafurika y’Epfo ukora injyana ya Amapiano, Benzoo, afatanyije n’abahanzi n’aba-DJ bo mu Rwanda.
Iki gitaramo cyari cyarashyizwe mu kaga nyuma y’aho Nengo Eden Park Hotel yari yafunzwe by’agateganyo, ariko nyuma yo kongera gufungurwa, abategura batangaje ko imyiteguro yasubukuwe kandi igitaramo kizaba nk’uko byari biteganyijwe.
Amatike yamaze gushyirwa ku isoko. Itike isanzwe igurwa hagati ya Rwf12,500 na Rwf15,000 bitewe n’icyiciro cyo kuyigura, iya VIP ikagura Rwf20,000, iya Stage ikagura Rwf30,000, naho ameza y’abantu batanu akaba ava ku Rwf200,000 kuzamura bitewe n’ubwoko bw’ameza.
Iyi ni inshuro ya kabiri Ivy Summer Fest iteguwe, ikaba igamije gukomeza guteza imbere ubukerarugendo n’imyidagaduro mu mujyi wa Rubavu mu gihe cy’ibiruhuko by’Umunsi wo Kwibohora
Mwizerwa ally
Rwandatribune.rw