U Bubiligi bwatangaje ko bugiye gutangira gushyira ku rubuga inyandiko n’amakarita bya geoloji byakozwe mu gihe bwakolonizaga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu rwego rwo korohereza abashakashatsi n’inzego zibishinzwe kubona amakuru ku miterere y’ubutaka n’umutungo kamere w’icyo gihugu.
Nk’uko byatangajwe n’inzu ndangamurage ya AfricaMuseum iherereye i Tervuren mu Bubiligi, iki gikorwa kizakorwa mu byiciro mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.
Izo nyandiko zibitse kuva mu gihe cy’ubukoloni zigizwe n’amakarita, raporo n’ubushakashatsi bwa geoloji bifata uburebure bwa metero zigera kuri 500 z’amashelufu. Zifatwa nk’ububiko bw’amakuru bufite agaciro gakomeye ku mabuye y’agaciro ari muri RDC.
Mu byo zigaragaza harimo ahashobora kuboneka amabuye y’agaciro arimo cobalt, copper, lithium n’andi mabuye akenerwa cyane mu gukora batiri z’imodoka zikoresha amashanyarazi, telefoni, mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Abahanga mu by’ubukungu bw’umutungo kamere bavuga ko RDC ishobora kuba ifite umutungo ufite agaciro karenga tiriyari 24 z’Amadolari ya Amerika.
Icyakora, basobanura ko uwo mubare ari igereranyo cy’umutungo ushobora kuba uri mu gihugu hose, atari agaciro k’izi nyandiko cyangwa amabuye yamaze gukorerwa isuzuma no kwemezwa.
Icyemezo cy’u Bubiligi kije nyuma y’impaka zafashe igihe hagati ya Guverinoma ya RDC, u Bubiligi ndetse n’ikigo cy’Abanyamerika KoBold Metals, cyari cyifuje gufasha mu kubika izi nyandiko mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Leta y’u Bubiligi yanze ko izo nyandiko zishyikirizwa ikigo cyigenga, ivuga ko ari umutungo wa Leta ugomba kurindwa.
Ahubwo yatangaje ko izakorana n’abafatanyabikorwa bo mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu kuzishyira mu buryo bw’ikoranabuhanga no kuzisangiza RDC buhoro buhoro.
Iki cyemezo kiri gukurikiranwa cyane kuko kigaruka ku mateka y’ubukoloni bw’u Bubiligi muri RDC, uburenganzira bw’icyo gihugu ku makuru ajyanye n’umutungo wacyo, ndetse n’irushanwa rikomeje kwiyongera ku isi ryo gushaka kugenzura amabuye y’agaciro akoreshwa mu ikoranabuhanga rigezweho n’urwego rw’ingufu zisubira.
Biteganyijwe ko uko izi nyandiko zizagenda zishyirwa ahagaragara, zishobora gufasha mu bushakashatsi bushya no kongera ubumenyi ku mutungo kamere wa RDC, igihugu gikomeje gufatwa nk’imwe mu bifite umutungo kamere mwinshi ku Isi.
Rwandatribune.rw