Umutwe w’iterabwoba wa JNIM ufitanye isano na Al-Qaeda watangaje ko ari wo wagize uruhare mu bitero byibasiye ibirindiro by’ingabo za leta ya Mali, mu bikorwa byakozwe bafatanyije n’umutwe w’Aba-Tuareg wa Front de Libération de l’Azawad (FLA) utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho.
Ibi bitero byahitanye Minisitiri w’Ingabo wa Mali, Sadio Camara, wapfuye nyuma y’uko ikamyo yari yuzuyemo ibisasu igonze inzu ye ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Mata, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru birimo RFI.
Hagati aho, umuyobozi mukuru w’ingabo za Mali, Colonel Assimi Goïta, wahiritse ubutegetsi mu 2020, yahise akurwa mu rugo rwe ruherereye i Kati nyuma y’igitero cyahagabwe.
Kugeza ubu, nta jambo aratangaza ku byabaye.
Ibyo bitero byagwiriye mu bice bitandukanye by’igihugu, by’umwihariko ku nkengero z’umurwa mukuru Bamako ndetse no mu mijyi ikomeye yo mu majyaruguru nka Kidal na Gao, hamwe n’iy’i Sévaré, Mopti ndetse na Kati hafi ya Bamako.
Nubwo habayeho ituze rito nijoro, amakuru aturuka ku baturage avuga ko ku Cyumweru tariki ya 26 Mata, imirwano yongeye kubura mu bice bya Kidal no mu nkengero za Kati.
Kati ni agace gafatwa nk’igicumbi cy’abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Mali kuva mu mwaka wa 2020, bikaba bituma gakomeza kuba ahantu h’ingenzi mu bibazo by’umutekano biri muri iki gihugu cyo mu karere ka Saheli.
rwandatribune.rw