Sunday, 26 Jul 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Loni Muri Sudani y’Epfo Yasuye Abasirikare b’u Rwanda Bari mu Butumwa bw’Amahoro
Trump Ashinja EU Kwibasira Ibigo by’Abanyamerika, Ateguza Iperereza n’Imisoro Mishya
Bugesera Ibonye “Imbuto Hub” Izajya Itanga Serivisi ku Buntu ku Bana n’Urubyiruko
Moldova: Minisitiri Mushya Yeguye Ataramara Icyumweru
Perezida Paul Kagame Yayoboye Inama y’Abaminisitiri Yafashe Ibyemezo Bikomeye ku Iterambere
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > IMYIDAGADURO > RIB Yohereje Shaddyboo Mu Kigo Gifasha Abantu Kureka Ibiyobyabwenge
IMYIDAGADUROAMAKURU

RIB Yohereje Shaddyboo Mu Kigo Gifasha Abantu Kureka Ibiyobyabwenge

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 8, 2026 11:55 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko MBABAZI Shadia, uzwi cyane ku izina rya *Shaddybo, *adafunzwe, ahubwo yoherejwe mu kigo gifasha abantu kureka ibiyobyabwenge (rehabilitation center), nyuma y’uko ibisubizo bya laboratwari ku bipimo byafashwe mu gihe cy’iperereza bigaragaje ko akeneye ubufasha bwihariye.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko iki cyemezo kitafashwe nk’igihano, ahubwo ari uburyo bwo gufasha uwagaragayeho ikibazo cyo gukoresha ibiyobyabwenge kubicikaho no kongera kugira ubuzima buzira umuze.

Aya makuru aje nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru atandukanye yavugaga ko Shaddybo yaba afunzwe, ibintu byatumye RIB isobanura ko atari ko bimeze, ahubwo ko yashyizwe muri gahunda y’ubuvuzi n’ubujyanama bugamije kumufasha gusezera ku biyobyabwenge.

Iki kibazo gikurikira iperereza ryatangiye nyuma y’ikirego Shaddyboo yari yatanze, ashinja Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza kumukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Uwo musore yatawe muri yombi, mu gihe iperereza rikomeje gukorwa n’inzego zibishinzwe kugira ngo hamenyekane ukuri ku birego byatanzwe. Ni ngombwa kwibuka ko amategeko y’u Rwanda ateganya ko umuntu wese afatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rubimuhamije.

Abahanga mu buzima bwo mu mutwe bagaragaza ko kujyana umuntu muri rehabilitation center ari imwe mu nzira zifasha abakoresha ibiyobyabwenge kubireka binyuze mu buvuzi, ubujyanama no gukurikiranwa n’inzobere, aho kuba intego ari ukumuhana.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukomeje gusaba abaturage kwirinda gukwirakwiza amakuru adafitiwe gihamya ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo bagategereza amakuru atangwa n’inzego zibifitiye ububasha, cyane cyane mu gihe iperereza rikomeje.

Hagati aho, iperereza ku kirego cyatanzwe na Shaddyboo riracyakomeje, mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje gukusanya ibimenyetso bizafasha kumenya ukuri no gutuma ubutabera bukora akazi kabwo.

Rwarinda Gaston

rwandatrubune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article FARDC Yavuye i Kipupu, Abaturage Bibaza Icyo Igambiriye
Next Article Olusegun Obasanjo n’Inama Nkuru ya Kiliiziya Nibo Bafitiwe Ivyizere Mu Buhuza:DRC
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

AFC/M23 Yaciye Amarenga yo Kwivana Mu Biganiro Bya Doha

By
ICYITEGETSE Florentine
IMIKINOAMAKURUMU MAHANGA

Misiri Yaregeye FIFA Ishinja Abasifuzi Kuyisezerera mu Buryo Budakwiye

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGA

Iminsi 14 Gusa Yari Ihagije ngo Umuherwe Musk Ave ku Ntebe ya Tiliyari

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAAMAKURUUMUTEKANO

Loni Yafatiye Ibihano Bishya Nangaa n’Abayobozi Ba M23, FDLR, Twirwaneho na ADF

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?