Muri Iran hakomeje kuvugwa amakuru akomeye ashinja uwahoze ari Perezida Mahmoud Ahmadinejad kuba yaragiranye umubano w’ibanga n’urwego rw’ubutasi rwa Isirayeli, Mossad, nubwo kugeza ubu nta bimenyetso byigenga birayemeza.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The New York Times, Isirayeli ngo yaba imaze imyaka ishaka kwegera Ahmadinejad, imubona nk’umwe mu banyapolitiki bashobora kugira uruhare rukomeye mu gihe habaho impinduka muri politiki ya Iran.
Iyo raporo ivuga ko abakozi ba Mossad ngo bahuye na Ahmadinejad inshuro zitandukanye mu bihugu binyuranye, birimo Hongiriya, aho inama za siyansi, iz’uburezi n’ibidukikije ngo zakoreshwaga nk’urwitwazo rwo guhisha izo gahunda.
Amakuru akomeza avuga ko Ahmadinejad yaba yaranahuye n’uwari Umuyobozi wa Mossad, David Barnea, ndetse ko inzego z’ubutasi za Isirayeli ngo zamufashaga mu gutegura ingendo n’amacumbi mu bihe bimwe na bimwe.
Iyo raporo inavuga ko, nyuma y’igitero cy’indege Isirayeli yagabye muri Iran, abakozi ba Mossad ngo baba baramukuye iwe i Tehran bamujyana ahantu bavuga ko hari hatekanye. Icyakora, bivugwa ko uwo mugambi utagenze nk’uko wari wateguwe, kuko Ahmadinejad yaje kuva aho yari ari mu buryo butarasobanurwa.
Nubwo aya makuru yakomeje gukwirakwira, nta gihamya cyigenga kiratangazwa cyemeza ko ibyo birego ari ukuri.
Ibiro bya Mahmoud Ahmadinejad byahakanye ibyo birego bivuye inyuma, bivuga ko ari ibinyoma bigamije kumuharabika no kwangiza isura ye muri politiki.
Ku ruhande rwa Isirayeli na rwo, nta gisubizo kirambuye cyatanzwe, ibintu bisanzwe bikorwa n’icyo gihugu ku birebana n’ibikorwa by’inzego zacyo z’ubutasi.
Mahmoud Ahmadinejad yabaye Perezida wa Iran hagati ya 2005 na 2013, akaba yaramenyekanye cyane kubera umurongo ukakaye wo kunenga no kurwanya politiki za Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isirayeli.
N’ubwo yavuye ku butegetsi, yakomeje kugira ijambo muri politiki y’igihugu, n’ubwo yagiye agaragaza kutavuga rumwe n’abayobozi bamwe bo ku rwego rwo hejuru.
Abasesenguzi bavuga ko, mu gihe ibi birego byaramuka byemejwe n’ibimenyetso bifatika, byaba ari inkuru yahungabanya cyane politiki n’umutekano wa Iran, kuko icyo gihugu gifata gukorana na Isirayeli nk’icyaha gikomeye gishobora kugira ingaruka zikomeye ku wabigizemo uruhare.
Icyakora, kugeza ubu, aya makuru akwiye gufatwa nk’ibirego bitarabonera gihamya yigenga, mu gihe hategerejwe ibisobanuro cyangwa ibimenyetso byatuma hamenyekana ukuri kwabyo.
rwandatribune.rw
Uyu yigeze kuba president wa Iran kandi aho bitangarije,nuko yarwanyaga Israel cyane.Buliya nawe Israel nta kabuza yamuhaye agafaranga gatubutse ngo akorere Mossad (urwego rw’ubutasi bwa Israel).Byerekana ko ba Yuda ntaho bataba.Ni ukuvuga abagambanyi.Yuda yicishije umwana w’imana,arangije ariyahura.