Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Jeune Afrique ku mijyi 30 ikurura ishoramari n’abaturage benshi muri Afurika bwagaragaje ko Kigali (u Rwanda), Rabat (Maroke) na Tunis (Tuniziya) biri mu mijyi yorohereza abaturage kubona amazu ugereranyije n’indi mijyi myinshi yo kuri uyu mugabane.
Iyi raporo yasesenguye uburyo abaturage babona amazu ishingiye ku ngingo zitandukanye zirimo igiciro cy’ubukode n’icyo kugura inzu ugereranyije n’ubushobozi bw’abaturage, uburyo bwo kubona inguzanyo z’imiturire, igenamigambi ry’imijyi, ubwiyongere bw’abaturage ndetse n’iterambere ry’ibikorwaremezo.
Raporo igaragaza ko Rabat iza mu myanya ya mbere bitewe n’uko ifite politiki ifasha abaturage kubona amazu ndetse n’igenamigambi ry’umujyi rimaze igihe rishyirwa mu bikorwa. Tunis na yo yashimiwe uburyo ibiciro by’imiturire bikiri hasi ugereranyije n’indi mijyi minini yo muri Afurika.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Kigali yakomeje kwigaragaza nk’umujyi ufite isuku, umutekano n’igenamigambi rinoze, ibintu byafashije kuzamura urwego rw’imiturire no gukurura abashoramari. Nubwo bimeze bityo, raporo ivuga ko ubwiyongere bw’abaturage n’izamuka ry’ibiciro by’ubutaka n’iby’ubwubatsi na byo bikomeje gushyira igitutu ku isoko ry’amazu.
Ubushakashatsi bugaragaza ko mu mijyi myinshi ya Afurika, cyane cyane iyihuta gukura nk’iya Lagos, Kinshasa, Douala na Abidjan, kubona inzu bikomeje kugora abaturage kubera izamuka ry’ubukode, ibiciro byo kugura amazu ndetse n’ubuke bw’amazu aciriritse.
Jeune Afrique ivuga ko ikibazo cy’imiturire gikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye Afurika ihanganye na byo, bitewe n’ubwiyongere bw’abaturage n’umuvuduko wo kwimukira mu mijyi. Iyi raporo isaba ibihugu kongera ishoramari mu kubaka amazu aciriritse, koroshya uburyo bwo kubona inguzanyo z’imiturire no gushyiraho politiki zifasha abaturage benshi kubona aho gutura hatabangamiye ubushobozi bwabo.
Raporo isoza ivuga ko nubwo hari imijyi ikomeje gutanga icyizere mu rwego rw’imiturire, hakiri urugendo rurerure kugira ngo abaturage benshi bo muri Afurika babashe kubona amazu meza kandi ahendutse, bijyanye n’ubushobozi bwabo.
Rwandatribune.rw