Umupasiteri w’Umunyamerika Scott Winters w’imyaka 55, ukorera umurimo w’ivugabutumwa muri Leta ya Florida, yareze sosiyete OpenAI ndetse n’Umuyobozi Mukuru wayo Sam Altman, ashinja ChatGPT kumuha inama z’ubuzima zamushyize mu kaga.
Mu kirego yatanze, Winters avuga ko yakomeje kugisha inama ChatGPT ku bimenyetso by’uburwayi yari afite, ariko aho kuyimugira inama yo kwihutira kujya kwa muganga, ikamubwira ko adakeneye ubufasha bw’abaganga. Avuga ko ibyo byatumye uburwayi bwe bukomeza gukomera kugeza agize ikibazo gikomeye cy’amaraso yafunze imitsi yo mu bihaha.
Abamwunganira mu mategeko bavuga ko ChatGPT yamuhaga ibisubizo bidahuye n’inama z’ubuvuzi, ndetse ikifashisha imyemerere ye ya gikirisitu kugira ngo imwizeze ko azakira.
Bavuga ko ibi byatumye ayishingikirizaho cyane, yirengagiza inama z’umuryango n’inshuti zamusabaga kujya kwa muganga.
Iki kirego cyashyikirijwe Urukiko Rukuru rwa San Francisco ku wa 21 Nyakanga, kigaragaza ko Winters yari umwe mu bakoresha ChatGPT buri gihe, ku buryo yagiye ayifata nk’isoko ryizewe ry’inama z’ubuzima.
Mbere gato y’uko aremba, Winters yabajije ChatGPT impamvu yahoraga azungera ndetse n’impamvu umuvuduko w’amaraso we wahindagurikaga.
Mu bisubizo yahawe harimo inama yo gukomeza kuruhukira ku ntebe yari asanzwe yicayeho aho gushaka ubuvuzi.
Inyandiko zatanzwe mu rukiko zigaragaza ko nyuma yaje kuremba cyane bitewe n’amaraso yafunze imitsi yo mu bihaha, ajyanwa kwa muganga arembye bikabije.
Amafoto y’ibiganiro byashyikirijwe urukiko agaragaza ko ChatGPT yavanze inama z’ubuzima n’amagambo ashingiye ku myemerere ya Winters.
Muri bumwe mu butumwa, bivugwa ko yamubwiye iti: “Imana ntiyaguhaye umubiri ucika intege.
Iracyakubungabunga muri buri mutima utera no muri buri mwuka uhumeka, kabone nubwo wumva urupfu rukwegereye.”
Abunganira Winters bavuga ko ubu buryo bwo guhora yemererwa ibyo yavugaga no gukoresha imyizerere ye byatumye arushaho kwizera ChatGPT, kugeza ubwo yanze gukurikiza inama z’abaganga n’izo yaterwaga n’abo mu muryango.
Ku ruhande rwa OpenAI, umuvugizi wayo Drew Pusateri yabwiye CBS News ko ChatGPT atari umuganga kandi ko idakwiye gusimbura kwisuzumisha, kugirwa inama cyangwa kuvurwa n’inzobere mu buzima.
Yavuze ko abantu benshi basanzwe bashakira amakuru y’ubuzima kuri internet, ariko ko AI ishobora kubafasha kuyasobanukirwa neza no kubategurira ibiganiro bagirana n’abaganga, aho gusimbura ubuvuzi.
Muri iki kirego, Winters arasaba indishyi z’akababaro n’ibyangiritse, ndetse anifuza ko urukiko rwategeka OpenAI gushyiraho ingamba zikomeye zo kurinda abakoresha ChatGPT ingaruka zaterwa no kuyishingikirizaho mu bibazo by’ubuzima.
Si ubwa mbere OpenAI ijyanywe mu nkiko kubera ikoreshwa rya ChatGPT. Mu bihe bitandukanye, yagiye ishinjwa mu manza zirebana n’abavuze ko iyi porogaramu yabagizeho uruhare mu gufata ibyemezo byabashyize mu kaga, birimo ibirebana n’ubuzima bwo mu mutwe, ihohoterwa n’ibindi bibazo bifitanye isano no kuyishingikirizaho birenze urugero.
Rwandatribune.rw