Senateri Evode yanenze uburyo inganda zimaze imyaka zikora inzoga zitujuje ubuziranenge zitagaragaye hakiri kare
Senateri Uwizeyimana Evode yasabye ibisobanuro kuri MINICOM ku buryo inganda zimwe zashoboye kumara imyaka zigikora ibinyobwa bishobora gushyira ubuzima bw’Abanyarwanda mu kaga, nyamara inzego zishinzwe kugenzura zikaba zitarabifatira ingamba hakiri kare.
Uyu musenateri yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 3 Kanama 2026, ubwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Kajangwe Marie Antoine, yasubizaga ibibazo Abasenateri bagejeje kuri Minisitiri w’Intebe birebana n’imiyoborere y’inganda mu gihugu.
Ibi bibaye nyuma y’uko ku Cyumweru tariki ya 2 Kanama 2026, Rwanda FDA ihagaritse ibikorwa by’inganda nyinshi zikora ibinyobwa bisembuye, nyuma y’uko igenzura ryagaragaje ko ibicuruzwa byazo bitujuje ubuziranenge kandi bishobora guteza ibibazo ku buzima bw’ababikoresha.
Mu nganda zahagaritswe harimo Ingufu Gin Ltd, NBG Ltd, Sky Drop Industries Ltd, Africana Buffalo Ltd na Nopa Company Ltd n’izindi.
Senateri Uwizeyimana yavuze ko bitumvikana ukuntu uruganda rushobora kumara imyaka myinshi rukora ibicuruzwa bitujuje ibisabwa, kandi rufite ibyangombwa byahawe n’inzego zibishinzwe.
Yagize ati: “Hari ikibazo mu micungire y’inganda, aho umuntu ashobora guhabwa uburenganzira bwo gukora ikintu runaka, ariko nyuma agatangira gukora ibitandukanye n’ibyo yemerewe.”
Yibukije ko Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, aherutse gutangaza ko zimwe mu nganda zahagaritswe zakoraga ibinyobwa byari bifite ibibazo bikomeye ku buzima bw’ababinywa.
Senateri Uwizeyimana yabajije MINICOM uburyo igenzura niba uruganda rukoresha neza impushya rufite, ati: “Mugenzura mute ko umuntu baha ibyangombwa byo gukora ikintu runaka ari cyo koko akora, ku buryo ashobora kumara imyaka itanu cyangwa icumi akora ibintu byangiza Abanyarwanda?”
Yavuze ko hakenewe kunozwa imikoranire hagati y’inzego zitandukanye zirimo Rwanda FDA, MINICOM, Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) ndetse n’Ikigo gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA), kuko rimwe na rimwe usanga hari aho inshingano zazo zigongana.
Ati: “Hari igihe FDA ifunga uruganda, nyamara urwo ruganda rukavuga ko rufite ikirango cy’ubuziranenge cya RSB. Ibi bituma twibaza uko izi nzego zikorana n’uko amakuru asangizwa hagati yazo.”
Uyu musenateri yavuze ko gutinda gufatira ibyemezo inganda zikora ibicuruzwa bishobora kwangiza ubuzima bw’Abanyarwanda bishobora kugira ingaruka ku bafite inshingano zo kubikumira.
MINICOM yemeye ko habayeho intege nke mu bugenzuzi
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Kajangwe Marie Antoine, yemeye ko iki kibazo gikomeye kandi kigomba gukorwaho n’inzego zitandukanye.
Yavuze ko kuba inganda zarashoboye gukora ibikorwa binyuranyije n’amabwiriza mu gihe kirekire ari ibintu bibabaje, anemeza ko habayeho kudakurikirana bihagije ku ruhande rw’abashinzwe ubugenzuzi.
Ati: “Niba hari umuntu wahawe ibyangombwa byo gukora cyangwa gutunganya ibintu runaka, agomba kubikurikiza. Kuba hari ibikorwa byagejeje aha ngaha birababaje kuko harimo n’ibigize ibyaha.”
Minisitiri Kajangwe yasabye ba nyiri inganda kubahiriza amabwiriza bahawe n’ibyangombwa bafite, anavuga ko inzego bireba zikomeje gukurikirana iki kibazo kugira ngo hashyirweho ibisubizo birambye.
Yatangaje ko hagiye gukorwa ibiganiro byimbitse hagati y’inzego bireba kugira ngo harebwe uko ibibazo byagaragaye byakemurwa no gukumira ko byongera kubaho.
Rwandatribune.rw