Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Senateri Evode Ati Ntibyumvikana, Imyaka 10 Abantu Bakora Amarozi?
AMAKURUPOLITIKE

Senateri Evode Ati Ntibyumvikana, Imyaka 10 Abantu Bakora Amarozi?

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 3, 2026 11:03 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Senateri Evode yanenze uburyo inganda zimaze imyaka zikora inzoga zitujuje ubuziranenge zitagaragaye hakiri kare
Senateri Uwizeyimana Evode yasabye ibisobanuro kuri MINICOM ku buryo inganda zimwe zashoboye kumara imyaka zigikora ibinyobwa bishobora gushyira ubuzima bw’Abanyarwanda mu kaga, nyamara inzego zishinzwe kugenzura zikaba zitarabifatira ingamba hakiri kare.

Uyu musenateri yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 3 Kanama 2026, ubwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Kajangwe Marie Antoine, yasubizaga ibibazo Abasenateri bagejeje kuri Minisitiri w’Intebe birebana n’imiyoborere y’inganda mu gihugu.

Ibi bibaye nyuma y’uko ku Cyumweru tariki ya 2 Kanama 2026, Rwanda FDA ihagaritse ibikorwa by’inganda nyinshi zikora ibinyobwa bisembuye, nyuma y’uko igenzura ryagaragaje ko ibicuruzwa byazo bitujuje ubuziranenge kandi bishobora guteza ibibazo ku buzima bw’ababikoresha.

Mu nganda zahagaritswe harimo Ingufu Gin Ltd, NBG Ltd, Sky Drop Industries Ltd, Africana Buffalo Ltd na Nopa Company Ltd n’izindi.

Senateri Uwizeyimana yavuze ko bitumvikana ukuntu uruganda rushobora kumara imyaka myinshi rukora ibicuruzwa bitujuje ibisabwa, kandi rufite ibyangombwa byahawe n’inzego zibishinzwe.
Yagize ati: “Hari ikibazo mu micungire y’inganda, aho umuntu ashobora guhabwa uburenganzira bwo gukora ikintu runaka, ariko nyuma agatangira gukora ibitandukanye n’ibyo yemerewe.”

Yibukije ko Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, aherutse gutangaza ko zimwe mu nganda zahagaritswe zakoraga ibinyobwa byari bifite ibibazo bikomeye ku buzima bw’ababinywa.

Senateri Uwizeyimana yabajije MINICOM uburyo igenzura niba uruganda rukoresha neza impushya rufite, ati: “Mugenzura mute ko umuntu baha ibyangombwa byo gukora ikintu runaka ari cyo koko akora, ku buryo ashobora kumara imyaka itanu cyangwa icumi akora ibintu byangiza Abanyarwanda?”

Yavuze ko hakenewe kunozwa imikoranire hagati y’inzego zitandukanye zirimo Rwanda FDA, MINICOM, Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) ndetse n’Ikigo gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA), kuko rimwe na rimwe usanga hari aho inshingano zazo zigongana.

Ati: “Hari igihe FDA ifunga uruganda, nyamara urwo ruganda rukavuga ko rufite ikirango cy’ubuziranenge cya RSB. Ibi bituma twibaza uko izi nzego zikorana n’uko amakuru asangizwa hagati yazo.”

Uyu musenateri yavuze ko gutinda gufatira ibyemezo inganda zikora ibicuruzwa bishobora kwangiza ubuzima bw’Abanyarwanda bishobora kugira ingaruka ku bafite inshingano zo kubikumira.

MINICOM yemeye ko habayeho intege nke mu bugenzuzi
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Kajangwe Marie Antoine, yemeye ko iki kibazo gikomeye kandi kigomba gukorwaho n’inzego zitandukanye.

Yavuze ko kuba inganda zarashoboye gukora ibikorwa binyuranyije n’amabwiriza mu gihe kirekire ari ibintu bibabaje, anemeza ko habayeho kudakurikirana bihagije ku ruhande rw’abashinzwe ubugenzuzi.

Ati: “Niba hari umuntu wahawe ibyangombwa byo gukora cyangwa gutunganya ibintu runaka, agomba kubikurikiza. Kuba hari ibikorwa byagejeje aha ngaha birababaje kuko harimo n’ibigize ibyaha.”

Minisitiri Kajangwe yasabye ba nyiri inganda kubahiriza amabwiriza bahawe n’ibyangombwa bafite, anavuga ko inzego bireba zikomeje gukurikirana iki kibazo kugira ngo hashyirweho ibisubizo birambye.

Yatangaje ko hagiye gukorwa ibiganiro byimbitse hagati y’inzego bireba kugira ngo harebwe uko ibibazo byagaragaye byakemurwa no gukumira ko byongera kubaho.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Rwanda FDA Yafunze Izindi Nganda 101, Inzoga zakozwe N’Impushya Zabyo Ziteshwa Agaciroa
Next Article RDC Ivuga Ko Iyirukanwa ry’Umusirikare Wayo i Goma Ryabangamiye Ishyirwa Mu Bikorwa ry’Amasezerano y’Agahenge
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Koreya ya Ruguru Yagerageje misile Zishobora Kuraswa n’Ubwato bwo mu Mazi

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUIMYIDAGADURO

Diamond Platnumz Yageze i Kigali Aho Ategerejwe mu Gitaramo Gikomeye

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Nduhungirehe yanenze “Genocost” ya RDC: “Ntushobora kuvuga Jenoside ukorana n’abayigizemo uruhare”

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

RDC: Haracyari Urujijo ku Makuru y’Iyinjira ry’Umuzalendo Ndarumanga Muyololo Mbao Muri AFC/M23

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?