Perezida Paul Kagame yavuze ko iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rikwiye gutangirira ku guhindura imikorere n’imyumvire bigaragara muri uyu mukino.
Abajijwe uko abona umupira w’amaguru mu Rwanda n’icyakorwa kugira ngo urusheho gutera imbere, Perezida Kagame yavuze ko hari imyitwarire n’imikorere bikwiye kuvugururwa.
Yagarutse ku bantu bajya mu byo kuraguza no mu bapfumu, abandi bakishora mu matiku no mu ntambara, ndetse anenga uburyo bamwe mu bakinnyi bashobora gushyira imbere isura yabo aho kwibanda ku mukino.
Ati: “Barajya mu marozi bakajya kuraguza mu bapfumu, bakajya mu matiku, bakajya mu ntambara, abakinnyi gukina umupira bigahinduka gukaraga imisatsi.”
Perezida Kagame yavuze ko adashaka kwivanga muri ibyo bibazo mu gihe bikiri mu kajagari, ahubwo ko ababishinzwe bagomba kubanza kubikemura.
Ati: “Ibyo sinabijyamo. Nimuhagarika mukava muri ako kajagari, nzagaruka.”
Perezida Paul Kagame Kandi Yavuze ko hari abakiri bato bishimiye Gukina umupira bityo ko bagomba gutegura neza bakaba abakinnyi Bafite umuco.
Ibi yabivuze ubwo yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru wifuzaga kumenya icyo asanga cyakorwa kugira ngo umupira w’amaguru mu Rwanda urusheho gutera imbere.
Rwandatribune.rw