Umuherwe akaba n’umunyabikorwa mu bikorwa by’ubugiraneza, Bill Gates, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aho yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri uru ruzinduko, Bill Gates yashyize indabo ku mva rusange iruhukiyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo guha icyubahiro abazize aya mahano no kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka.
Bill Gates yari aherekejwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, watambagije ibice bitandukanye bigize uru rwibutso.
Yasobanuriwe amateka agaragaza uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ubukana bwayo n’ingaruka yasize ku Rwanda no ku Banyarwanda.
Yanamenyeshejwe urugendo rutoroshye igihugu cyanyuzemo nyuma ya Jenoside, harimo ibikorwa byo kwiyubaka, kubaka ubumwe n’ubwiyunge, ndetse n’iterambere rikomeje kugerwaho mu nzego zitandukanye.
Uru ruzinduko rubaye mu gihe Bill Gates ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kurushaho kumenya intambwe igihugu kimaze gutera, by’umwihariko mu nzego z’ubuzima, ubuhinzi n’ikoranabuhanga mu gutanga serivisi za Leta.
Amos Twagiramungu
Rwandatribune.rw