Umugore wubatse wo muri Leta ya Ebonyi muri Nigeria yafatiwe mu gikorwa cyo gushaka gushimuta abanyeshuri, mu gikorwa cyabaye vuba aha kigateza ubwoba n’uburakari mu baturage bo muri ako gace.
Ibi byabereye mu gace ka Amachi Amagu, mu karere ka Ogugu gaherereye muri Izzi Local Government Area, aho urubyiruko rw’irondo rwafashe uwo mugore bivugwa ko yashakaga kujyana abana b’abanyeshuri bari bavuye ku ishuri basubira mu ngo zabo.
Abo banyerondo bahise bamufata batangira kumuhata ibibazo byahoze ajyanye abo bana.
Bitangira, uwo mugore yagerageje kubeshya avuga ko umugabo we ari umushoferi wa tipper.
Ariko urwo rubyiruko rwagize amakenga maze rusaba nimero ya telefoni y’uwo mugabo, rumuhamagara rumubwira inkuru y’impimbano ko umugore we yakoze impanuka.
Uwo mugabo yavuze ko ari ku kazi, asaba ko bashobora kuvugana n’umuvandimwe we (mushiki we) akaza kureba icyo kibazo.
Ubwo uwo mushiki we yahageraga, ukuri kwaje kujya ahagaragara.
Biravugwa ko yatangaje ko umugabo w’uwo mugore ari umupolisi uri mu kazi, ibintu byatunguranye cyane abaturage bibaza ukuntu umuntu ufitanye isano n’inzego z’umutekano ashobora kujya mu bikorwa nk’ibi by’ubugizi bwa nabi.
Nyuma yo gufatwa, urubyiruko rwashyikirije uwo mugore inzego zibishinzwe.
Gusa bamwe mu baturage bavuze ko nyuma haje imodoka ya polisi yo mu bwoko bwa Hilux itatumiwe n’abaturage, igatwara uwo mugore itabanje guha umwanya uhagije abayobozi b’aho n’urubyiruko ngo bakurikirane icyo kibazo.
Kugeza ubu, Polisi ya Leta ya Ebonyi ntiragira icyo itangaza kuri iki kibazo.
Abaturage barasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kandi riboneye kugira ngo hamenyekane niba uyu mugore yabikoze wenyine cyangwa niba hari undi mutwe ubyihishe inyuma.
Iki kibazo cyongeye gutuma abantu bagira impungenge ku bwiyongere bw’ibyaha byo gushimuta abantu hagamijwe inyungu z’amafaranga muri Nigeria.
Ababyeyi n’abayobozi b’inzego z’ibanze barasaba ko umutekano ku mashuri wakazwa.
rwandatribune.rw