Kuwait yatangaje ko ingabo zayo zishinzwe kurinda ikirere zashoboye kuburizamo igitero cyagabwe hakoreshejwe missiles na drones mu rukerera, mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera mu karere ka Gulf kubera amakimbirane ashingiye ku mutekano.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’inzego z’umutekano, ubuyobozi bwa Kuwait bwavuze ko ubwirinzi bwo mu kirere bwafashe kandi bukarasa ibisasu byinshi mbere y’uko bigera ku ntego zabyo.
Bwongeyeho ko igisirikare gikomeje kuba maso no gukurikirana uko ibintu byifashe kugira ngo kirinde umutekano w’igihugu n’abaturage.
Abaturage batuye mu bice bitandukanye bya Kuwait bavuga ko bumvise urusaku rukomeye rw’iturika ndetse n’ibisasu byarashwe n’ubwirinzi bwo mu kirere.
Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho agaragaza urumuri rw’ibisasu birasirwa mu kirere, nubwo BBC yavuze ko itarabasha kwemeza ukuri kw’ayo mashusho mu buryo bwigenga.
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Kuwait ntiburatangaza niba hari ibyangiritse cyangwa abantu bahitanywe n’icyo gitero, ndetse iperereza riracyakomeje.
Ibi bibaye mu gihe amakimbirane hagati ya Iran n’ibihugu bimwe byo mu karere akomeje gukaza umurego, ibintu biri kongera impungenge ko ashobora kwaguka akagira ingaruka ku mutekano w’akarere kose.
Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bavuga ko niba ibitero nk’ibi bikomeje, bishobora guhungabanya ubucuruzi bwo ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane ubunyura mu Kigobe cya Hormuz, inzira y’ingenzi inyuramo igice kinini cya peteroli yoherezwa ku masoko mpuzamahanga.
rwandatribune.rw