Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga byongeye kuzamuka ku kigero kirenga 4%, nyuma y’uko intambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran ikomeje gufata indi ntera, ibintu byazamuye impungenge ku mutekano w’ubwikorezi bwa peteroli bunyura mu Muhora wa Hormuz.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, igiciro cy’agateme ka peteroli cyiyongereyeho Amadolari 3,10, bingana na 4,08%, kigera ku Madolari 79,11.
Abasesenguzi bavuga ko iri zamuka rishingiye ku bwoba bw’uko intambara ishobora guhungabanya urujya n’uruza rw’amato atwara peteroli n’ibindi bicuruzwa binyura muri Hormuz, umuyoboro ufite uruhare runini mu bucuruzi bw’ingufu ku Isi.
Ku Cyumweru, Amerika yongeye kugaba ibitero muri Iran ku nshuro ya kane yikurikiranya, mu gihe kuri uyu wa Mbere Ingabo zidasanzwe za Iran (Revolutionary Guards) zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’ingabo za Amerika biri muri Kuwait na Bahrain.
Mbere y’uko aya makimbirane yongera kubura, hafi 20% bya peteroli na gaz bikoreshwa ku Isi byanyuraga mu Muhora wa Hormuz.
Amakuru y’ikigo Kpler gikurikirana ingendo z’ubwato agaragaza ko ku Cyumweru ubwato butandatu gusa ari bwo bwashoboye kunyura muri uwo muhora, umubare uri hasi cyane ugereranyije n’uwari usanzwe uboneka mu byumweru bishize.
Ibi bintu byanashyize mu kaga amasezerano y’agateganyo yari agamije kongera gufungura Hormuz no kugabanya ubushyamirane hagati ya Amerika na Iran.
Abahanga mu bukungu bw’ingufu bavuga ko niba intambara ikomeje gukaza umurego, ibiciro bya peteroli bishobora gukomeza kuzamuka, bikagira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu byinshi no ku biciro by’ibicuruzwa ku Isi.
rwandatribune.rw